Leta y’u Burusiya iratangaza ko yataye muri yombi abantu barindwi bo mu mutwe wa Islamic State bateguraga kugaba ibitero muri Moscow, Saint Petersburg ndetse no mu karere ka Sverdlovsk.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na serivisi zishinzwe umutekano w’igihugu, haravugwamo ko abo bantu bafatiwe mu mujyi wa Urals wo mu ntara ya Yekaterinburg, aho bivugwa ko aba bateganyaga kuzahita bacikira muri Syria nyuma yo kugaba ibyo bitero.
Amakuru yatangajwe kuri uyu wa mbere nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga, yavugaga ko igipolisi cyasatse aho ababagabo babaga kikahasanga laboratwari bakoreragamo ibiturika, utwuma dutegura ibisasu, imbunda, za grenades ndetse n’ibitabo bikundwa n’abahezanguni.

Iyi nkuru isoza ivuga ko umwe mu bafashwe wari ukuriye aka gatsiko ari uwo mu mutwe wa Islamic State waje aturutse ku butaka bwa Turkiya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



