Ubuyobozi bw’u Burusiya bwatangaje ko ibibuga by’indege birenga icumi by’u Burusiya byabaye ngombwa ko bigabanya ingendo kubera ibitero by’indege zitagira abapilote ijoro ryose rishyira kuri uyu wa Kabiri.
Ubuyobozi bwavuze ko indege zitagira abadereva 19 zahanuwe hirya no hino mu murwa mukuru w’u Burusiya, aho biteganijwe ko abayobozi benshi ku Isi bazitabira akarasisi ngarukamwaka ka gisirikare n’ijambo rya Perezida Vladimir Putin ku itariki ya 9 Gicurasi mu rwego rwo kwizihiza irangira ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.
Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byatangaje ko kubuza ingendo z’indege byatangijwe ku bibuga by’indege bine by’i Moscou, nk’uko byemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu, nubwo urujya n’uruza ku kibuga cy’indege gikuru cya Sheremetyevo rutagizweho ingaruka.
Ibibuga by’indege byagizweho ingaruka no mu yindi mijyi irimo Volgograd na Nizhny Novgorod.
Mu nyandiko yanditse kuri Telegram, Umuyobozi wa Moscou, Sergei Sobyanin, yatangaje ko ibisigazwa bya drones zarashwe byaguye ku nzira nini yo mu majyepfo ya Moscou ariko ko muri uwo mujyi nta “byangiritse cyangwa uwo byahitanye”.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byerekanaga amashusho y’amadirishya ya supermarket yamenetse ndetse n’inyubako yo guturamo iri mu mwijima.
Ba guverineri ba Voronezh na Penza batangaje ko mu turere twabo indege zitagira abadereva 18 hamwe na 10 ahandi za Ukraine zahagaritswe, kandi nta muntu zahitanye.
Mu Karere ka Kursk, Guverineri w’agateganyo, Alexander Khinshtein, yavuze ko igitero cyagabwe ku kigo cy’amashanyarazi mu mujyi wa Rylsk ku wa Mbere, gikomeretsa ingimbi ebyiri.



