U Burusiya bwijeje kwihorera kuri Ukraine yongeye gukoresha missiles yahawe na Amerika

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Ugushyingo 2024, Moscou yiyemeje kwihorera nyuma yo gutangaza ko Ukraine yarashe ibirindiro by’Ingabo z’u Burusiya ikoresheje na none missiles zatanzwe na Amerika, nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin aburiye Kyiv n’Uburengerazuba kwirinda ibitero by’izo missiles .

Mu minsi ishize, Moscou na Kyiv byagiye bigabanaho ibitero byo mu kirere hakoreshejwe intwaro zigezweho, bituma abantu batinya ko amakimbirane ashobora kwiyongera.

Ukraine yabanje kurasa misile za ATACMS zakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burusiya mu cyumweru gishize nyuma yo guhabwa uburenganzira na Washington, maze u Burusiya busubiza bukoresheje missile ya hypersonic iri mu igerageza yaguye mu Mujyi wa Dnipro wo muri Ukraine.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko ibitero bishya bya ATACMS bya Ukraine, ku itariki ya 23 na 25 Ugushyingo, byibasiye ibirindiro bya gisirikare ndetse n’ikibuga cy’indege mu Karere ka Kursk mu burengerazuba bw’u Burusiya, byangiza ibikorwa remezo.

Yongeyeho ko: “Hateguwe ibikorwa byo kwihorera.”

Ku wa kabiri, Kyiv yavuze ko Ingabo z’u Burusiya zohereje indege zitagira abadereva 188 muri Ukraine mu gitero cyahagaritse itangwa ry’amashanyarazi mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.

U Burusiya bwemeye ko hari ‘abakomeretse’

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko igitero cya ATACMS cya Ukraine cyagabwe ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Kursk Vostochny cyakomerekeje abasirikare babiri, mu gihe igitero cyagabwe ku bwirinzi bw’ibitero byo mu kirere cyangije sisitemu ya radar ndetse gikomeretsa “abantu”.

Yavuze ko missiles eshatu muri eshanu zarashwe mu gitero cya mbere zarasiwe mu kirere, mu gihe zirindwi mu munani zakoreshejwe mu cya kabiri zasenywe.

Mu gusubiza ikoreshwa rya ATACMS kwa Ukraine, Moscou ku wa Kane yakoresheje missile nshya ya Oreshnik iri mu igerageza iri mu bwoko bwa missile hypersonic zigenda ku muvuduko udasanzwe, Putin avuga ko ishobora no gutwara ubumara bwa kirimbuzi.

Yaburiye ko u Burusiya bushobora gukomeza gukoresha iyo ntwaro bitewe n’ibikorwa bya Amerika n’icyogajuru cyayo “anavuga ko Moscou ifite uburenganzira bwo kugaba ibitero bya gisirikare mu bihugu byemerera Ukraine gukoresha intwaro zabyo mu Burusiya.

Ibyo Moscou yavuze ku bitero bishya byaje mu gihe abahagarariye Ukraine ndetse n’abanyamuryango 32 ba NATO bagombaga guhurira i Buruseli mu biganiro ku ikoreshwa riheruka rya missiles ziraswa mu ntera ndende kw’u Burusiya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *