U Burusiya bwiyemeje gusenya imiyoboro y’itumanaho y’ibihugu by’iburengerazuba iri mu nyanja

U Burusiya bwakangishije gusenya imiyoboro y’itumanaho y’abanzi yo mu mazi nyuma y’amakuru aherutse gushinja ibihugu byo mu burengerazuba kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku miyoboro ya Nord Stream 1,2 yavanaga gaz mu Burusiya ijya mu Budage .

Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu, uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, ubu akaba yungirije umuyobozi w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, yatangaje umugambi w’u Burusiya kuri twitter nk’uko tubikesha Express.co.uk.

Medvedev yanditse kuri Twitter agira ati: “Niba duhereye ku bufatanye bugaragara bw’ibihugu by’iburengerazuba mu guturitsa Nord Streams, ubwo rero nta mbogamizi dufite, zaba n’izi myitwarire, zisigaye zatubuza gusenya insinga z’itumanaho zo mu nyanja z’abanzi bacu.”

Ibi bikaba byateye impungenge igihugu nk’u Bwongereza, aho bivugwa ko u Burusiya bukoze ibyo buvuga cyabura internet bikagira ingaruka zikomeye mu gihugu hose.

Imiyoboro ya Nord Stream, umushinga w’amamiliyari y’amadorari wavanaga gaz mu Burusiya ijya mu Budage, yaturikijwe umwaka ushize.

Bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi babanje kuvuga ko u Burusiya bwiturikirije imiyoboro yabwo, ikirego cyafashwe na Perezida Vladimir Putin nk’ubucucu.

U Burusiya burashinja Uburengerazuba, cyane cyane Amerika n’u Bwongereza kuba inyuma y’iryo turika ariko ibihugu byombi bihakana kubigiramo uruhare.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru, Reuters, bibitangaza, ngo mu mezi ashize, ibinyamakuru byo muri Amerika birimo The Washington Post, The New York Times na The Wall Street Journal byatangaje ko Ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari kizi umugambi wa Ukraine wo kugaba igitero kuri iyo miyoboro.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yahakanye ko Ukraine ari yo yagabye igitero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *