202208243703f46bb91c45a294a60d0fd8284536_754c0f5d-87a5-4dcc-830d-bce76db09f7d

U Bushinwa busanga MONUSCO idakwiye gukoreshwa mu nyungu za politiki

Manda nshya y’umwaka umwe y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) izemerera gukora ibikorwa byo kugenzura ibijyanye n’ihagarikwa ry’imirwano rishobora kuba mu burasirazuba bwa DRC, ariko u Bushinwa busanga izi ngabo zidakwiye gukoreshwa mu nyungu za politiki.

Mu gihe byari biteganijwe ko izarangira kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 20 Ukuboza 2025, Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kongereye igihe cy’umwaka manda y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Umwanzuro wateguwe n’u Bufaransa, wemejwe ku wa Gatanu, itariki ya 19 Ukuboza 2025, i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri urwo rwego, abagize Akanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye bategereje ibisobanuro birambuye by’Umunyamabanga Mukuru, António Guterres, biteganijwe bitarenze muri Werurwe 2026.

Ambasaderi Sun Lei yavuze mu izina rya Guverinoma y’u Bushinwa, ko yizeye ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni azita ku kuntu ibintu bimeze mu by’ukuri kuri ‘terrain’.

Yashimangiye kandi akamaro k’uko ibyifuzo bya António Guterres byaba ingirakamaro, bifatika, kandi bihuza n’icyemezo gishya kigenga manda ya MONUSCO.

“Umwanzuro uteganya ko Umunyamabanga Mukuru atanga ibitekerezo by’uko MONUSCO yafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano.”

Ambasaderi w’u Bushinwa yasabye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye gusobanura uruhare n’inshingano z’ubutumwa.

Ambasaderi Sun Lei mu ijambo yagejeje ku Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano yagize ati: “Ibyifuzo bigomba kuba ingirakamaro, bifatika kandi bigahuzwa n’umwanzuro w’icyemezo 2808 (Icyemezo gishya cyongera manda ya MONUSCO)”.

Yashimangiye ko igihugu cye gishyigikiye ubusugire bw’igihugu cya DRC, yemeza ko manda nshya ya MONUSCO igomba kujyana n’uko ibintu bigenda bihindagurika.

Ati: “Inshingano za MONUSCO zigomba guhuzwa n’uko ibintu bigenda bihinduka kuri ‘terrain’ kugira ngo hirindwe gusubira mu makimbirane habeho kubungabunga amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu karere kose. Dushyigikiye byimazeyo imihate ya DRC yo kubungabunga ubusugire bw’igihugu, ubwigenge, n’ubusugire bw’akarere, ndetse n’ingamba zo kugarura imiyoborere n’ubutegetsi mu burasirazuba bwa DRC vuba bishoboka.”

Ku rundi ruhande ariko, Ambasaderi w’u Bushinwa yahamagariye Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni kurinda ubwigenge bwa MONUSCO. Ku bwe, MONUSCO ntigomba gukoreshwa mu nyungu za politiki.

Ati: “Dushyigikiye MONUSCO, igomba kugira uruhare mu gushyigikira inzira y’amahoro muri DRC. Ariko, nta gihugu na kimwe, gishingiye ku nyungu z’ubwikunde, gikwiye guhuza MONUSCO na gahunda zacyo za politiki.”

Ambasaderi Sun Lei avuga ko Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni kagomba kubungabunga ubwigenge bwa MONUSCO, kutabogama, no kubahiriza amahame remezo agenga kubungabunga amahoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *