monusco_izajya_igenzura_iyubahirizwa_ry_agahenge_hagati_ya_afc_m23_n_ingabo_za_rdc-4c148

U Bushinwa bwitambitse abakandida Amerika yashakaga ko bayobora MOMUSCO

Igihugu cy’u Bushinwa biravugwa ko cyitambitse abakandida Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuzaga gutanga, kugira ngo bayobore ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Kuva mu mpera za 2025 ubu butumwa nta muyobozi bufite, nyuma y’uko umunya-Guinée Bintu Keita wari umuyobozi wabwo ashoje manda ye.

Amakuru avuga ko Leta ya Washington yifuzaga ko umunyamerika David Gressly wigeze kuba intumwa yihariye yungirije y’ubutumwa bwa MONUSCO na mugenzi we James Swan wabaye Ambasaderi wa Amerika i Kinshasa hagati ya 2013 na 2016, bavamo umwe mu bayobozi ba MONUSCO.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko n’ubwo ishyirwaho ry’ugomba kuba umuyobozi w’ubutumwa bwa Loni muri RDC riri mu bubasha bwihariye bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we asabwa kubanza kugisha inama ibihugu bihoraho bigize akanama k’umutekano.

Ibi bivuze ko mu gihe kimwe muri ibyo bihugu byaba byanze umukandida runaka, byahita bihagarika kandidatire yose.

U Bushinwa nka kimwe mu bihugu bigize kariya kanama bimaze iminsi budacana uwaka na Amerika, ndetse buheruka kwamagana ku mugaragaro ishimutwa rya Perezida wa Venezuela ryakozwe na Amerika.

Bivugwa ko mu gihe u Bushinwa bukomeje kwitambika ko umwe muri bariya Banyamerika yayobora MONUSCO, na none aho buhagaze hashobora guhinduka mu gihe haba habaye ibiganiro byagutse.

U Bushinwa ngo bushobora no kwemera korohereza ririya shyirwaho kugira ngo bugere ku ntsinzi mu zindi dosiye.

Kuri ubu biteganyijwe ko umuyobozi mushya wa MONUSCO azamenyekana muri uyu mwaka, cyo kimwe n’abayobozi b’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu bihugu bya Libye na Yémen.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *