Igihugu cy’u Busuwisi kirateganya gufungura ambasade i Kigali mu rwego rwo kuzamura umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Rwanda, aho Intumwa ziturutse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu cyo mu Burayi zari mu Rwanda mu ruzinduko rwo gusuzuma aho ibihugu byombi byafatanya. Amakuru yizewe agera kuri The New Times avuga ko biteganyijwe ko ambasade izatangira gukora mu mpera za 2025.
U Busuwisi buzafungura ambasade yuzuye, bivuye ku biro by’ubufatanye bw’akarere mu Karere k’Ibiyaga Bigari byari bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo. Iki gihugu cyo mu Burayi, umubano wa dipolomasi n’u Rwanda watangiye mu ntangiriro ya za 1960, cyari gifite ambasade i Kigali hagati ya 1970 na 1985, mbere yo kwimukira i Nairobi.
Amakuru akomeza avuga ko u Busuwisi bwatangaje ku mugaragaro umugambi wo gufungura ambasade.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Busuwisi byagiranye inama ya mbere y’ibihugu byombi. Intumwa z’u Busuwisi ziyobowe na Amb. Phillip Stalder, umuyobozi w’ishami rishinzwe Afurika na Francophonie muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yagiranye inama n’abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Ku wa Mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Kabarebe na Stalder baganiriye ku nzego zitandukanye z’ubufatanye, harimo uburezi bwa TVET, ubuvuzi, n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’imiturire ihendutse. Ibindi bice birimo imijyi no gukemura amakimbirane mu nzego z’ubutabera.
Mu kiganiro cyihariye na The New Times ku wa Kabiri, Amb. Stalder yavuze ko u Rwanda “rushyizwe imbere” muri gahunda y’iterambere y’u Busuwisi.
Uyu mudipolomate yagize ati: “Kuva mu minsi ya mbere y’ubwigenge bw’u Rwanda, twagiye tuba mu bikorwa by’ubufatanye mu iterambere. Iyo ni yo nkingi nyamukuru y’ubufatanye bwacu kandi turashaka kujya kure”.
Ati: “U Rwanda ni rwo rushyizwe imbere mu bufatanye bw’iterambere bwacu kandi ruzakomeza kubamo mu myaka iri imbere.”
Mu gihe Perezida Paul Kagame yasuye u Busuwisi mu bihe bitandukanye, cyane cyane yitabira Ihuriro ry’Ubukungu bw’Isi ryabereye i Davos, Stalder yavuze ko imikoranire yo mu rwego rwo hejuru n’abayobozi b’u Busuwisi, harimo n’inama za ba minisitiri, yashimangiye ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ati: “Abaminisitiri bacu bombi b’ububanyi n’amahanga bahuye kabiri mu mezi 10 ashize, rimwe i New York ndetse n’ubushize i Geneve. Ibyo rwose bifasha mu kuzamura umubano.”
Stalder yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Busuwisi buzayoborwa n’ingamba za Guverinoma y’u Busuwisi muri Afurika 2025-2028, zishaka guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere mu karere.
Ubu Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda ufite icyicaro i Nairobi ni Mirko Giulietti washyikirije Perezida Kagame ibaruwa imwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu Gushyingo 2024.
U Rwanda rufite ambasade i Geneve, Urujeni Bakuramutsa akaba ari ambasaderi kandi ufite ibyangombwa byo guhagararira u Rwanda muri Autrichia, Slovenia, Vatikani, Liechtenstein no ku Biro bya Loni i Geneve na Vienne.




