Swiss ski banner - 1

U Busuwisi: Inkongi y’umuriro yahitanye nibura 40 mu kabari ku Bunani

Nibura abantu 40 barapfuye abandi bagera kuri 115 barakomereka, mu gihugu cy’u Busuwisi, ubwo ikongi y’umuriro yibasiraga akabari kari Crans-Montana karimo abantu benshi mu birori byo kwizihiza umwaka mushya.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye akabari kaba karimo abantu benshi muri Crans-Montana ahantu hakinirwa umukino wa ski mu rukerera rwo ku wa Kane ubwo abantu bizihizaga umwaka mushya.

Polisi ya Valais yavuze ko iyi nkongi y’umuriro yatangiriye ahagana mu ma saa 1h30 mu kabari ka Le Constellation, aho abantu barenga 100 bari bateraniye. Aka kabari gafite ubushobozi bwo kwakira abantu 400 nk’uko tubikesha Euronews.

Atanga umubare w’abapfuye mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ushize, Frederic Gisler, umuyobozi wa polisi mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Busuwisi, yavuze ko abayobozi bemeza ko “abantu bagera kuri 40 bapfuye abandi 115 barakomereka,” benshi muri bo bakaba bakomeretse bikabije.

Abayobozi bavuze ko kumenya neza abantu bizatwara iminsi myinshi kandi biteze ko bashobora kuba baturuka mu bihugu byinshi bitandukanye.

Amakuru yabanje kujya ahagaragara ku mpamvu zateye inkongi avuga iturika ryabayeho, mu gihe abatangabuhamya bavuze za buji cyangwa amacupa ya champagne hamwe n’ibishashi byari bifatiwe hafi y’igisenge, ariko nyuma polisi yaje kuvuga ko inkomoko y’umuriro itaramenyekana.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *