U Bwongereza bwamaze guhitamo ahandi bwakohereza abimukira, mu gihe mu Rwanda byakwanga

Guverinoma y’u Bwongereza yamaze guhitamo ahandi hantu yakohereza abimukira batemewe n’amategeko, mu gihe gahunda yo kubohereza mu Rwanda itakunda.

Iyi guverinoma n’iy’u Rwanda muri Mata 2022 zagiranye amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere. Yari gutuma i Kigali hazanwa ababarirwa mu bihugu nk’uko byasobanuwe.

Gusa iyi gahunda yagiye ikomwa mu nkokora n’inkiko zirimo urw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni rwo rwahagaritse indege yarimo abimukira, yiteguraga guhaguruka iza mu Rwanda.

Urubanza rwa guverinoma y’u Bwongereza n’ababuranira abimukira badashaka kuza mu Rwanda rwatangiriye mu rukiko rukuru, rwanzura ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, rukomereza mu rw’ubujurire, muri Kamena 2023 rwanzura ko ihagarara.

Guverinoma y’u Bwongereza yajuririye mu rukiko rw’ikirenga, irusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urw’ubujurire, kugira ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa. Yizeye ko izatsinda uru rubanza rwa nyuma, gusa mu gihe itatsinda, yamaze gutekereza ku handi hantu, nk’uko bamwe mu bayigize batangarije ibinyamakuru birimo The Times na Daily Mail.

Aha hantu ni ku kirwa cya Ascencio giherereye mu majyepfo y’inyanja ya Atlantic, kikaba kiyoborwa n’ubwami bw’u Bwongereza. Gifite ubuso bwa kilomatero kare 88, kandi gituwe n’abantu bake cyane bakoresha Ipawundi ryitiriwe Mutagatifu Helena.

Umwe mu bakomeye bagize guverinoma yagize ati: “Ubundi buryo bwakoreshwa mu gihe twaba dutsinzwe mu buryo bw’amategeko kuri gahunda yacu, n’ubwo twizeye ko yemewe n’amategeko, kandi tukaba dutegereje umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga. Ni ikintu gikwiye kandi gikomeye tugomba gukora kandi abadutoye ni cyo batwitezeho.”

Guverinoma y’u Bwongereza irabona ko kohereza aba bimukira kuri iki kirwa byagira inzitizi nkeya kuko ari ubutaka igenzura, ariko mu gihe kubohereza mu Rwanda bitakunda. Gusa ngo na ho hari imbogamizi imwe y’uko byasaba ko hoherezwa ibikoresho byose bikenewe.

Ku rundi ruhande, ngo hari ibihugu bine byo muri Afurika byiteguye kwakira aba bimukira mu gihe mu Rwanda bitashoboka. Ibyo ni: Ghana, Maroc, Nigeria na Namibia.

Umunyamabanga w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere, Suella Braverman, ntiyagize icyo avuga kuri iki kirwa, ariko yasobanuye ko guverinoma igitekereza ku buryo bwose bwo kohereza abimukira, ahantu hamwe cyangwa ahandi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. U Bwongereza bwamaze guhitamo ahandi bwakohereza abimukira, mu gihe mu Rwanda byakwanga
    Sinziko Namibia yakwakira amafaranga muri buriya buliganya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *