Amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Leta y’i Kinshasa n’amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, arerekana ko RDC ishaka gukuramo icyuho cya ‘soft power’ ishingiye kuri siporo u Rwanda rukatajemo.
Nyuma yo guhangana n’u Rwanda ubwo Congo yazengurukaga mu makipe yo hirya no hino i Burayi ngo ahagarike imikoranire n’u Rwanda, Congo yahinduye umuvuno.
Mu guhangana n’u Rwanda, Kinshasa yahisemo na yo kugana mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi mu kwamamaza igihugu.
Hamwe na miliyoni zama-euro zashowe mu gutera inkunga siporo, Congo irashaka guhatana n’u Rwanda rwo rwatangiriye iyi gahunda mu 2018, mu ikipe ya Arsenal.
Ikinyamakuru Jeune Afrique mu busesenguzi cyakoze, cyatangaje ko igisa n’intambara Kinshasa irimo n’u Rwanda ari intambara izwi, kandi ubu irimo gukinirwa mu kibuga cya ‘Soft Power’, cyangwa mu yandi magambo yoroshye “gukoresha imbaraga zinyuze mu kwamaza kugira ngo igihugu kimenyekane ku isi”.
Kuva hatangazwa ubufatanye mu mpera za Nyakanga hagati ya RDC na FC Barcelone yo muri Espagne, Kinshasa na yo yatangije ihatana muri ‘Soft Power’, aho iri hatana ryakajije umurego wo kurwego rwo hejuru.
Aya masezerano agera kuri miliyoni 43 € mu myaka ine, akubiyemo kuba hari interuro “RDC- Umutima wa Afurika” igomba kugaragara ku myenda abakinnyi bambara bari mu myitozo, ndetse no kuri Stade y’iriya kipe yo muri Espagne.
Intego ni uguhindura isura y’igihugu cya Congo kimaze imyaka myinshi kireberwa mu ishusho y’amakimbirane yitwaje intwaro na ruswa.
Umusesenguzi Romain Chanson, ashimangira ko Kinshasa ishaka kwerekana ko ari n’igihugu cy’urubyiruko, umuco, n’umupira w’amaguru.
Mu magambo make RDC irashaka kwemeza amahanga.
Iyi gahunda yatangijwe na guverinoma ya Félix Tshisekedi irakurikira inzira y’u Rwanda muri ruriya rwego, aho u Rwanda rwatangiye iyi gahunda abenshi babibona nko gusesagura amafaranga, nyamara rukaba rwarungutse ba mukerarugendo benshi ndetse no kumenyekanisha urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda dore ko rusigaye rwinjiza amadovize mensh,i aho umwaka ushize rwinjije Miliyoni 647$ .
Kuva mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwashyize ikirango “Visit Rwanda” ku myambaro y’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, mbere yo kwagurira gahunda yarwo mu makipe ya PSG, Bayern Münich yo mu Budage na Atletico de Madrid yo muri Espagne.
Ku bwa Perezida Paul Kagame, aya masezerano agize “ishoramari mu bihe biri imbere,” haba mu bukerarugendo ndetse no mu rwego rwa dipolomasi.
Inyungu zatangiye kwigaragaza aho u Rwanda rukomeje kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo, birimo nka shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare iteganijwe kubera mu Rwanda kuva ku ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri.
RDC ku ruhande rwayo iri gushyira umukono ku masezerano hirya no hino, mu rwego rwo kuziba icyuho.
Usibye Barça, Kinshasa yamaze gusinyana amasezerano na AC Milan (miliyoni 42 € mu myaka itatu) na AS Monaco (miliyoni 4.8 € mu myaka itatu).
Intego kuri Kinshasa, ni ugutsinda iyi ntambara yo kumenyekanisha igihugu binyuze muri siporo, aho Congo yifuzwa kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kurusha u Rwanda.
Benshi bakomeje kunenga uyu mushinga!
Ubu bufatanye mu makipe yi Burayi i Kinshasa sosiyete sivile zikomeje kwabwamagana no kwibaza ukuntu leta ikomeje gusesagura amafaranga, mu gihe idakosora umwanda uri i Kinshasa ndetse n’akajagari gakunze guteza ingaruka ku baturage mu gihe cy’umwuzure.
Ikindi benshi mu bakerarugendo binubira ruswa ihanitse iri muri Congo yakwa mu gihe ugeze ku bibuga by’indege, ndetse n’ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Ibikorwa bibi bya Wazalendo bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ni irindi hwa kuri leta ya Kinshasa, mu rwego rwo kumurika igihugu cya Congo mu ruhando mpuzamahanga.




