Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryahisemo u Rwanda mu bihugu bizakira imikino ya FIFA Series mu 2026.
FIFA yemeje ko ibihugu byinshi birimo u Rwanda na Maurice byo muri Afurika mu cyiciro cy’abagabo bizakira FIFA Series 2026 izaba mu rwego ry’imikino mpuzamahanga muri Werurwe na Mata.
Imikino ya FIFA Series ku bagabo n’abagore iha amakipe y’ibihugu byo ku migabane itandukanye urubuga rwihariye rwo guhatana no kumenyana birenze imbago z’amashyirahamwe yabyo y’umupira w’amaguru.
Umwaka ushize Tanzania niyo kipe yonyine yo muri Zone ya CECAFA yakinnye ku nshuro ya mbere imikino ya FIFA Series yanagaragayemo Bulgaria, Mongolia na Azerbaijan.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yagize ati: “FIFA Series ni ugufungura ubushobozi bw’iterambere ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abafana, mu gihe biteza imbere umupira w’amaguru n’ubudasa binyuze mu mikino ifatika. Icyiciro cya 2026 kizarushaho kuzamura izo ngaruka ku mupira w’amaguru w’abagabo n’abagore
Imikino ya FIFA Series y’abagabo izakirwa n’u Rwanda, Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Maurice, Porto Rico na Uzbekistan. Ni mu gihe FIFA Series mu bagore izatangirana n’ibirori muri Brazil, Côte d’Ivoire na Thailande.
FIFA Series yahujwe n’intego za FIFA ku rwego rw’Isi: aho kuva 2023-2027, yibanda ku kongera amahirwe menshi yo kurushanwa, kuzamuka mu rwego rwa tekinike no kungurana ubumenyi hagati y’imigabane.




