20250723_200326

U Rwanda na Algérie byinjiye mu bufatanye bwa gisirikare

U Rwanda na Algérie kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda uri kugirira uruzinduko rw’akazi muri Algérie.

Ku ruhande rwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika rwo amasezerano yashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo, Gén. Saïd Chanegriha.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagaragaje amasezerano yasinywe nk’indi ntambwe ikomeye yatewe mu mubano w’u Rwanda na Algérie.

Yavuze kandi ko ariya masezerano ari “umusingi ukomeye w’imikoranire irambye, ifatika, kandi itanga inyungu hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ufatiye ku bwubahane ndetse no kwishyira hamwe kwa Afurika.”

Mu bikubiye muri ariya masezerano harimo kuba u Rwanda na Algérie bizajya byungurana ibitekerezo mu gukora igenamigambi, amahugurwa, kubaka ubushobozi, ikoranabuhanga rya gisirikare, inganda za gisirikare no kugurishanya ibikoresho bya gisirikare, guhanahana amakuru y’ubutasi, kurwanya iterabwoba, ndetse no gutegura no gushyira mu bikorwa imyitozo ihuriweho.

MINADEF kandi yavuze ko ariya masezerano yerekana ko umuvuduko w’ubufatanye bwa Afurika mu by’umutekano ukomeje kwiyongera, akanashimangira umubano w’ubucutia hagati yu Rwanda na Algérie urangajwe imbere no kuba umwe ndetse no kwigira kwa Afurika.

Ibihugu byombi byinjiye mu mikoranite ya gisirikare nyuma y’igihe abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na Algérie bagenderana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *