Itsinda ry’abayobozi bagera ku 100 ryaturutse mu gihugu cya Maroc ryakiriwe mu Rwanda, rigirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard ndetse na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Makuza Bernard. Mu biganiro bagiranye impande zombi zikaba zishima umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Itsinda ry’abayobozi b’abanya- Maroc ryari riyobowe na Hon. Mohcine Jazouli, ushinzwe by’umwihariko ibirebana n’ubutwererane n’ibihugu bya Afurika, ukaba ari umwanya mushya washyizwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Maroc.
Mu kiganiro iri tsinda ryagiranye na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, uwari uriyoboye, Hon. Mohcine Jazouli yavuze ko Maroc irimo kureba uburyo yasangiza ku Rwanda ku ibanga ikoresha mu ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Yagize ati “Turi kureba uburyo ubunararibonye Maroc ifite ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imirasire y’izuba yabusangiza u Rwanda. Muri iki gihe Maroc ni kimwe mu bihugu byateye imbere ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba dufatanyije n’ibindi bihugu byo ku Isi birimo n’u Rwanda, dufite gahunda yo gukora amashanyarazi n’u Rwanda rurimo”.
Iri tsinda ry’abayobozi ryanagiranye ibiganiro n’Inteko Ishingamategeko imitwe yombi. Perezida wa Sena, Hon.Bernard Makuza akaba avuga ko uretse umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Maroc hari n’amasezerano ibi bihugu byagiye bisinyana mu nzego zitandukanye.

Hon. Makuza yagize ati “ Nko mu rwego rw’imiturire, amazu aciriritse nk’uko bivugwa ndetse no mu rwego rw’imiti, barifuza gushyiraho uruganda rukora iby’imiti, ariko hari noneho n’ibijyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubutabera, Minisitiri w’ubutabera wabo yari inaha mu minsi ishize areba ibijyanye no gucyaha abanyabyaha ariko cyane cyane n’ibijyanye no guhugura abantu mu nzego z’ubutabera. Natwe nk’abagize Inteko Nshingamategeko tubanye neza”.
Akomeza avuga ko hari inama bajya bahuriramo na Maroc, ibagaragariza ko Maroc ishyigikiye ibitekerezo by’u Rwanda, bishyigikira umubano ibihugu byombi bifitanye bityo ari nako ngo bisangizanya ubunararibonye.
Hon. Mohcine Jazouli yari mu Rwanda n’itsinda ry’abayobozi bagera ku 100 aho bari bitabiriye inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum, yasojwe ku wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019.






