rdc-25-dd3e4-f2d13

U Rwanda na RDC byateye indi ntambwe igana ku gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byamaze gutera intambwe igana ku gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.

Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, nyuma y’inama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington ruzwi nka JSCM.

Ni inama yabaye hagati yo ku wa Mbere tariki ya 21 no ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2025, nyuma y’iyaherukaga kuba hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Nzeri.

Boulos abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko muri iyi nama “JSCM yateye intambwe mu gushyira imbere igitekerezo cy’ibikorwa kigamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, gushimangira umutekano mu karere no gufungura amahirwe y’iterambere ry’ubukungu.”

Guverinoma ya Amerika mu itangazo yasohoye, yavuze ko abagize urwego rwa JSCM banongeye gushimangira umuhate wabo kuri gahunda y’ibikorwa bya gisirikare (OPORD), kuko ari byo shingiro rya gahunda y’ibikorwa [CONOPS] igamije kurandura burundu umutwe wa FDLR yumvikanyweho mu nama ya JSCM yo muri Nzeri.

Washington kandi yasobanuye ko abagize JSCM bazakurikirana aho ibikorwa bigeze no guhangana n’imbogamizi zishobora kuvuka.

Biteganyijwe ko inama ya kane ya ruriya rwego izabera i Washington hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *