U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byemeje umushinga w’ibigomba gukorwa mu kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Angola nyuma yo guhura kw’inzobere mu bya gisirikare z’ibihugu byombi mu mpera z’icyumweru gishize .
Izi mpuguke zasesenguye kandi zemeza inyandiko bise “Proposed Concept of Operations” (CONOPS) bahawe na Angola nk’umuhuza, nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru Angop.
Perezida wa Angola, João Lourenço, muri Kanama yari ‘yahaye’ ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ‘umushinga wageza ku mahoro arambye’ ari na wo ibiganiro bya Luanda bishingiyeho.
Inyandiko inzobere za gisirikare z’ibihugu byombi ubu zemeje igizwe n’ibyo impande zombi zemeye gukora mu gushyira mu bikorwa uwo mugambi wa Angola, nubwo ibyo bemeye bitatangajwe mu buryo burambuye.
Ariko mu ngingo z’ingenzi zigize ubwo bwumvikane ni; ugusenya umutwe wa FDLR (ku ruhande rwa DR Congo), no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda uruhande rwa Congo rwo ruvuga ko ari ukuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo.
Iyi ntambwe yatewe mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko bitangazwa na BBC, ije mu gihe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru havugwa imirwano hagati ya M23 n’Ingabo za Leta (FARDC) zifashwa n’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo.
Ni muri urwo rwego umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru wafashe Umujyi wa Kamandi-Gite uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Edouard muri Teritwari ya Lubero.



