Nyuma y’amagambo Perezida Felix Tshisekedi yatangarije Abanyekongo baba mu Bubiligi mu kiganiro yagiranye na bo kuwa Gatandatu, aho yongeye kugaragaza ko atemera ibiganiro by’amahoro bikomeje hirya no hino ku nzego zitandukanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yabaye nk’umusubiza agaragaza ko u Rwanda narwo rudashishikajwe n’ibyo yise ikinamico.
Abinyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yanditse ati: “Ashobora gutegereza kuzageza igihe kitazwi, kubera ko u Rwanda rudashishikajwe no kugira uruhare muri iyi “commedia dell’arte” (cyangwa ikinamico) igenewe Abanyekongo ndetse n’abanyamahanga batazi uko bimeze”.
Yakomeje agira ati: “Ku rundi ruhande, mu bijyanye no gutegereza: Umuhuza w’Umunyamerika ni we ugitegereje ko Perezida Tshisekedi ahindura icyemezo yafashe cyo kwanga urwego rw’ubufatanye mu bukungu rw’akarere (REIF), nubwo rwemejwe n’intumwa za Congo i Washington ku itariki ya 3 Ukwakira 2025;
Ni umuhuza wa Qatar ugitegereje ko Perezida Tshisekedi arangiza kwitambika kandi agatera intambwe igaragara mu nzira y’amahoro ya Doha;”
Yongeyeho ati: ” Ndetse ni abunzi, impande ziri nzira zombi z’amahoro ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga bagitegereje ko Perezida Tshisekedi areka kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano hamwe n’indege ze z’intambara ndetse n’indege zitagira abaderevu, agahagarika ibitero byibasira Abanyamulenge ndetse n’abandi Banyekongo b’Abatutsi, ko ahagarika bifatika abajenosideri ba FDLR, ko ahagarika gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi ya wazalendo yafatiwe ibihano mpuzamahanga, ko ahagarika burundu imvugo zibiba inzangano n’imyifatire gashozantambara ku Rwanda, no kureka ikoreshwa ry’abacanshuro, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”
Muri icyo kiganiro n’Abanyekongo baba mu Bubiligi, Tshisekedi yongeye kwibasira u Rwanda ndetse ashimangira ko atazigera agirana ibiganiro n’abantu baharanira inyungu z’ababateye (avuga u Rwanda) igihe cyose agihumeka, ndetse yizeza Abanyekongo gusaba Perezida Kagame gufatanya kuzana amahoro bitavuze ko ari umunyantege nke ndetse yongeraho ko ategereje igisubizo cy’u Rwanda.




