U Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, rwakiriye abantu babarirwa muri 360 umutwe wa FDLR wari warafatiye bugwate mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo aba bantu bakiriwe mu karere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu Rwanda baturutse i Goma.

Abakiriwe biganjemo ab’igitsina gore, gusa banarimo abana bato cyane bavukiye mu mashyamba ya Congo.
Aba babohowe nyuma y’imirwano yo muri Mutarama uyu mwaka yasize umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo Umujyi wa Goma, nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo na FDLR.
Nyuma yo kugera mu Rwanda byitezwe ko bagomba kwakirirwa mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze, aho bagomba gufashirizwa kusubira mu buzima busanzwe mbere yo gusubira mu miryango yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye itangazamakuru ko bariya bakiriwe bari mu barenga 2,000 bazagenda bakirwa mu minsi iri imbere.





One Response
Imana ishimwe ubwo batashye,akenshi Imahanaga harahanda kandi buri wese iyo uri iyo Imahanga akubwira ibye,Bwiza,ndabashimira kumakuru mutugezaho kandi binyura twe dusoma,Gusa ndasaba ko Aba FDLR nabo barekura intwaro bakaza tukubaka urwanda rushya,Kuko Nzineza ko Ibyo bakoze 1994 bababarirwa kandi abnshi basigaye ni urubyiruko rutazi nibyabaye mu Rwanda ahubwo rugendera mukigare cyabababibamo ingengabitekerezo mbi .