u Rwanda ruraburirwa ko rushobora kwibasirwa El Nià±o ishobora guhindura igice kitari gito ubutayu

Ibice by’u Rwanda na tumwe mu duce tw’ibihugu bigize akarere k’Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba hari ubwoba ko mu mezi ari imbere bishobora kwibasirwa n’ibihe bidasanzwe by’imvura n’izuba kubera impinduka z’ubushyuhe mu nyanja ya Pacifika zimenyerewe nka El Nià±o.
Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe ubutabazi biheruka guteguza ko uduce tw’ibihugu bya Uganda, Tanzaniya, Kenya, u Rwanda, Uburundi na Somaliya tuzibasirwa n’imyuzure ndetse n’ubutayu hamwe na hamwe.
El-Nino_main 1
Inyandiko iburira yasohowe mu cyumweru gishize ivuga ko ibihe bya El Nià±o by’uyu mwaka bizaba bifite ubukana busumba kure ubw’ibyabayeho mu myaka 30 ishize.
Ibi biro biburira buri wese bivuga ko uretse kwangiza umusaruro, imyaka mu mirima n’ibikorwa remezo, ibihe bya El Nià±o bizanateza indwara ku bantu no ku matungo.
Iteguza ko bitewe nuko imvura nyinshi itera imyuzure n’izuba ryasiga ubutayu hamwe na hamwe bishobora kwangiza byinshi, inzego zirimo iz’ubuhinzi, ubuzima n’izishinzwe ibikorwa remezo zigomba kwitwararika no gufata ingamba hakiri kare.
Eli nino
Amakuru dukesha KFM aravuga ko kugeza ubu inzego z’u Rwanda zishinzwe iteganyagihe n’izo kurwanya ibiza zitangaza ko nta makuru nyayo ziragira kuri iki kibazo.
Mu makuru KFM yahawe n’ikigo cy’iteganyagihe, kivuga ko cyifashishije inzego z’akarere gisanzwe gikomoraho amakuru ya ngombwa ku mpiduka z’ibihe by’ikirere n’ibiza bishobora kubikomokaho, kikegeranya ibipimo bizagaragaza bidasubirwaho ubukana iki kibazo kizagira ku bice binyuranye by’u Rwanda.
Imyuzure
Iki kigo cyemeza ko aya makuru ariyo inzego zose bireba zizashingiraho mu gufata ingamba no kuburira abatuye mu bice bishobora kwibasirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *