Umunyamabanga Mukuru wa IPU yavuze ko babonye umwanya wo kwigira ku Rwanda

U Rwanda ruri kwereka inteko zishinga amategeko zo ku Isi uruhare rw’umugore mu iterambere ryarwo

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 i Kigali hateraniye inama y’145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare ry’Inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire nk’uburyo bufasha Isi kwishakamo ibisubizo ndetse no kugera ku mahoro arambye”.

Mukabarisa Donatille ukuriye umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda asanga hari byinshi nk’u Rwanda rufite ruzasangiza abitabiriye iri huriro. Ati: “Icyo twumva twasangiza ibindi bihugu ngira ngo ihame ry’uburinganire n’ubuzuzanye mu iterambere ry’igihugu ni ikibazo gikwiye kurebwa mu ijisho ry’iterambere mu ijisho ry’uburenganzira bwa muntu.”

Mukabarisa yakomeje ati: “Ntabwo ushobora kuvuga ngo urateza imbere igihugu ufashe igice kimwe akaba aribo bakora, ukibagirwa ikindi gice kinini cy’abaturage ari bo bagore. Twabaye mu gihugu kitemeraga uburenganzira bw’abagore ndetse n’ubwo burenganzira bakabwimwa binyuze mu mategeko. Ariko nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitugejejeho, yavuze ko abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu.”

Yasobanuye ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bagaragaje ubushobozi budasanzwe bwo gukora imirimo yari yarahariwe abagabo, bakabihuza n’inshingano yo kurerera u Rwanda.

Mukabarisa yemeza ko iterambere ritagerwaho buri wese, yaba umugore cyangwa umugabo, atabigizemo uruhare. Yagize ati: “Ntabwo iterambere ryashoboka buri wese atarigizemo uruhare, umugore cyangwa umugabo, umubare w’abagore utangiye kuba mwinshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa bugaragazako iyo umugore umuhaye kuyobora haba mu rugo, mu nshingano z’ubuyobozi abikora nkaho ariwe ubyikorera.”

Mukabarisa avuga ko Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri iyi nama iramara iminsi itanu iraba igaragariza izindi nteko uko iki gihugu gikesha iterambere kigezeho buri wese, kuko buri wese yatezwe amatwi, atanga igitekerezo kugira ngo intego cyihaye zigerweho.

Umunyamabanga Mukuru w’iri huriro ry’inteko zo ku Isi rizwi nka IPU yashimye cyane ko u Rwanda ari igihugu cyateje imbere uburinganire kandi ko kuba bararumaramo iminsi ari umwanya mwiza wo kugira ngo ibindi bihugu bibashe kurwigiraho.

Ibihugu bigize ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi ni 178.

Umunyamabanga Mukuru wa IPU yavuze ko babonye umwanya wo kwigira ku Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa IPU yavuze ko babonye umwanya wo kwigira ku Rwanda

Iyi nama yatangiye none iramara iminsi 5
Iyi nama yatangiye none iramara iminsi 5

Iyi nama iribanda ku iterambere ry'ihame ry'uburinganire
Iyi nama iribanda ku iterambere ry’ihame ry’uburinganire

img-20221011-wa0052.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *