Nk’uko amakuru atandukanye abitangaza, inama zagombaga kubera i Goma muri iki cyumweru zo gusuzuma ibikorwa by’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimuriwe ikindi gihe kitaratangazwa. Inama ya mbere ireba abagaba bakuru b’ingabo, iya kabiri ireba abaminisitiri b’ingabo .
Abategetsi ba Congo ngo bari bamaze kwitegura, aho itsinda rya mbere ryari rymaze kugera muri Goma, mu gihe Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba, yari ategerejwe kuri uyu wa Gatatu ushize ari nabwo iyo nama y’abaminisitiri b’ingabo yagombaga kuba.
Amakuru atandukanye rero Bwiza ikomeje kubona nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Mediacongo.net ndetse n’urwa Radio Mpuzamahanga yAbafaransa, RFI, avuga ko inama yaba yasubitswe nyuma y’aho u Rwanda ku munota wa nyuma ngo rugaragaje ko rutizeye umutekano w’intumwa zarwo i Goma.
Kimwe mu bintu by’ingenzi byahagaritse iyi nama, ngo n’uko u Rwanda, nk’uko makuru atandukanye agera kuri iki gitangazamakuru mpuzamahanga avuga, rusanga kuri uru rwego ibikenewe kugirango intumwa zarwo zibe zizeye umutekano i Goma bitarateganyijwe rukaba rwasabye ko inama yimurirwa ahandi hantu nko mu Burundi n’ubundi habereye inama zabanje z’abagaba bakuru b’ingabo bo muri EAC.
Bwiza.com yagerageje kumva icyo Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, avuga kuri aya makuru, ariko ubwo twamuhamagaraga ku murongo wa telephone ntiyabasha kutwitaba.
Nyuma y’inama y’abgaba b’ingabo hakaba haba n’iy’abaminisitiri b’ingabo mbere y’iy’abakuru b’ibihugu by’akarere. Ni inama zigamije kureb ko ibihugu byagira icyerekezo kimwe kuri manda y’ingabo z’akarere, nk’igihe zizamara ku butaka bwa congo, ariko n’uburyo bukoreshwa mu kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri rusange n’abarwanyi ba M23 by’umwihariko.
Ingingo igoye yo kwamburwa intwaro M23
Iyi rwose ngo ni imwe mu ngingo zitavugwaho rumwe. Hakurikijwe imyanzuro y’inama ya Luanda ngo abategetsi ba Congo bategerejweho gutegura ibisabwa kugira ngo M23 isubire inyuma kandi ishyire intwaro hasi. Ibyiciro bigomba gukorwamo ni ukubanza guhagarika imirwano, hanyuma kuva mu bice yafashe, gukusanyirizwa mu nkambi imwe, hanyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Tommy Tambwe Ushindi ukuriye gaunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, yagize ati: “Ku kijyanye n’ibibanziriza kujyanwa mu nkambi imwe, hateganijwe ko bazajya muri Teritwari ya Rutshuru. Hari umudugudu uteganijwe hafi ya Jomba, ”
Nyuma yo kwamburwa intwaro, aba barwanyi bazavanwa mu turere duhana imbibi n’u Rwanda hanyuma boherezwe ahantu hateganijwe i Kindu, mu ntara ya Maniema nk’uko uyu muyobozi akomeza avuga.
Ati: “Igice cya mbere cy’inkunga cyamaze gutangwa. Amakipe arahari i Kindu. Barakora. Hari abubatsi b’igisirikare cya DRC n’abubatsi bo mu gisirikare cya Angola ”.
Hazakurikira rero gusubizwa mu buzima busanzwe. Ati “Gusubizwa mu buzima busanzwe ntibizabera i Kindu. Bizabera mu bice bavukamo. Niba umurwanyi akomoka i Rutshuru, bizakorerwa i Rutshuru.Niba ari Masisi, bizakorerwa i Masisi. Niba akomoka muri Goma, bizakorerwa muri Goma, ariko ibyo bireba Abanyekongo gusa “,
Kugirango ibi bishoboke, M23 yo isaba ko habanza kuba ibiganiro hagati yayo na Guverinoma ya Congo, ibintu abategetsi b’iki gihugu bakomeje kugarukaho bemeza ko bitazashoboka bashimangira ko badateze kugirana imishyikirano n’umutwe bita uw’iterabwoba.



