Guverinoma y’u Rwanda kubufatanye na sosiyete y’Abashinwa ‘China Road Bridge Corporation’, bagiye gutangiza ku nshuro ya mbere ingendo z’indege y’amashanyarazi zitagira abapilote zikora nka tagisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye Inama ya 9 yiga ku guteza imbere ingendo zo mu kirere, Aviation Africa Summit 2025, ni bwo ziriya ngendo zizatangizwa.
Drones zigiye kujya zifashishwa gutwara abagenzi zizwi nka ‘eVTOL’, zikaba zikorwa n’uruganda rwa EHang rwo mu Bushinwa.
Imwe itwara abantu babiri. Ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo.
Ishobora kugenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere, ikindi ikaba ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.
Iyi drone kandi ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100.
Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane, ikanagira ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu kirere.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko mu gufatanya na CRBC bizayifasha kubyaza umusaruro ubunararibonye n’ubuhanga bwayo mu bwenjenyeri mu gihe u Rwanda rugamije kubaka uruhererekane rw’Ubwikorezi bwo mu Kirere bugezweho (AAM), rikaba ari ikoranabuhanga rigezweho rifasha kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda, bugahuza imiryango kandi bugatanga n’uburyo burambye bw’ubwikorezi.
Kugurutsa bwa mbere iyo ndege ya EH216-S bizaba bigize intambwe ikomeye cyane muri Afurika n’akabarore k’amavugurura n’amabwiriza bikenewe kugira ngo ubu bwikorezi burusheho gushinga imizi muri Afurika.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Gasore Jimmy, yagize ati: “U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka ahazaza hahebuje, aho imijyi izaba irushijeho guhuzwa ndetse n’ubukungu bukaba burushaho gutera imbere binyuze mu bisubizo bishya by’ubwikorezi.”
Yakomeje ahamya ko ubufatanye bw’u Rwanda na CRBC butanga umusingi ukomeye wo kuzana ikoranabuhanga rishya n’ubunararibonye.
Ati: “Mu gukorana kuri izo ngendo zo mu kirere z’amateka, ntituri kugaragaza gusa ahazaza h’urwego rw’indege ahubwo turanashimangira ukwiyemeza kwacu mu guteza imbere ikirere cy’ubwikorezi bwo mu kirere butekanye, buteye imbere kandi bugenzurwa kinyamwuga.”
HUANG Oifin, Umuyobozi wa CRBC mu Rwanda, na we yavuze ko batewe ishema no gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri uyu mushinga ushyigikira icyerekezo cy’Igihugu cyo kuba intangarugero mu ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’indege.
Ati: “Mu kubyaza umusaruro imbaraga dufite mu bwubatsi n’umubano mpuzamahanga, twiteguye gukorana n’u Rwanda mu kurushaho kugenzura amahirwe ari mu bukungu bucyiyubaka maze tugahanga uburyo bushya bw’iterambere ku mugabane.”
CRBC ni ikigo gikorera mu bihugu birenga 70 kikaba gitanga serivisi zo kubaka imihanda, ibiraro, ibyambu, imihanda ya gariyamoshi, ibibuga by’indege no kubicunga byose.




