U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhita rwimurira impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu mu rwego rwo kugirango rurangize ibyo rumaze iminsi rushinjwa ko rutoza izi mpunzi ngo zizajye gukuraho ubutegetsi bw’igihugu cyazo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabitangaje kuri uyu wa Kane nimugoroba avuga ko kwiyongera k’ibyahungabanya umutekano w’u Rwanda bitewe n’ibibazo biri mu Burundi n’ubwumvikane bucye mu mubano w’u Rwanda n’amahanga bidashobora kwemerwa.
Iki cyemezo kije nyuma y’umunsi umwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zishinjije u Rwanda kugerageza guhungabanya umutekano w’u Burundi rutoza impunzi ngo zizajye gukuraho guverinoma y’igihugu cyazo.
Bwana Thomas Perrielo, Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Biyaga Bigari yavuze ko hari raporo zizewe z’uko impunzi z’Abarundi zitorezwa hanze y’inkambi ngo zizagire uruhare mu bitero by’abitwaje intwaro bikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bigamije gukuraho ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kutumva neza impamvu nyamukuru y’umutekano mucye mu Burundi no guhunga kw’abaturage biteye ikibazo.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwemera inshingano zarwo zo kurinda no kwita ku mpunzi z’Abarundi, ariko ngo ikizwi mu Biyaga Bigari nuko iyo impunzi zimaze igihe hafi y’ibihugu zahunze bishobora guteza ibibazo impande zose zirebwa n’icyo kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha KTPress ikomeza ivuga.
Mu mezi ashize nibwo u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’imiryango itandukanye kwakira impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi no mu mijyi y’u Rwanda, ariko kugeza ubu ntakirakorwa mu gihe n’ibibazo bya politiki mu Burundi bidatanga icyizere cyo gukemuka.
Muri uyu mwaka wonyine, u Rwanda rurateganya ingengo y’imari ya miliyoni 100$ agomba kugenda ku mpunzi zisaga 100,000 ziri mu nkambi zitandukanye ku butaka bwarwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./ Bwiza.com



