GgYFMpNXQAA6NQa

U Rwanda rwafashe uruhande mu bibazo bya Somalia na Israel 

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye umugambi umaze iminsi wo kwitandukanya kwa Somalia n’Intara ya Somaliland, ishimangira ko icy’ingenzi ari ugushyira imbaraga mu nzira y’amahoro n’iterambere hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.

Guverinoma mu itangazo yaraye isohoye, yavuze ko iri ku ruhande rw’ibyatangajwe n’imiryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika Yunze Ubumwe ku birebana n’ikibazo cya Somalia.

Iyi miryango yombi iheruka gutangaza ko yemera Repubulika ya Somalia nk’igihugu kimwe kiyobowe na Guverinoma ya Somalia, ndetse ikaba yemera “imbibi za Somalia zashyizweho” ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Yasabye kandi ko himakazwa ubumwe no kubaha ubusugire bwa Repubulika ya Somalia ndetse isaba abafatanyabikorwa bose “kubaha amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubusugire bw’ibihugu.”

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umwuka wabaye mubi hagati ya Somalia na Israel, nyuma y’uko iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati cyabaye icya mbere ku Isi gifashe icyemezo cyo kwemeza Somaliland nka Leta yigenga.

Ni icyemezo Somalia yamaganiye kure, inakigaragaza nk’igitero Israel yayigabyeho.

Icyemezo cya Israel kandi cyamaganiwe kure n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye yo hirya no hino ku Isi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *