InShot_20250605_120113435

U Rwanda rwakiriye gute icyemezo cy’u Bubiligi?

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi ryemeje ko rizitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025.

Ni icyemezo kije mu gihe umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi utari wifashe neza, cyane ko muri Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, inategeka abadipolomate babwo kuva ku butaka bwarwo.

Nubwo bimeze bityo, u Bubiligi bwemeje ko buzitabira iri siganwa ry’amagare rikomeye ku Isi rizabera ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, bikaba byaha isura nshya ubufatanye mu mikino hagati y’ibihugu byombi.

Ibinyujije ku rubuga rwa X Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Icyemezo cyiza kandi kigana mu cyerekezo gikwiye. Ikipe y’umukino w’amagare yo mu Bubiligi ihawe ikaze mu Rwanda, kimwe n’andi makipe yose y’amagare.

Yakomeje agira ati: “Irushanwa ry’Isi ry’amagare rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, rikazaba irya mbere ribereye muri Afurika. Ni ngombwa ko rizaba ibirori by’imikino no kwishimira hamwe n’abaturage.

Ibi byose Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabitangaje nyuma yo kubona amakuru y’ikinyamakuru Sporza cyanditse ko “Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi (Belgian Cycling) ryafashe umwanzuro w’uko rizitabira irushanwa ry’Isi rizabera mu Rwanda muri Nzeri nk’uko byari byemejwe n’umuyobozi mukuru wa Belgian Cycling, Nathalie

U Rwanda rukomeje kwitegura iyi Shampiyona y’Isi izahuriza hamwe ibihangange by’amagare ku Isi, bikazafasha guteza imbere ubukerarugendo n’isura yarwo ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *