Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe, bwakiriye Umunyarwanda witwa Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo yirukanwe nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 15 yari yahamijwe kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Mbonyunkiza wavutse mu mwaka wa 1968, yaciriwe urubanza n’Urukiko rwa Gacaca rwa Nyakabanda muri 2007, aho yahamijwe kugira uruhare muri Jrnoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma yo kumwohereza bwashimiye ubufatanye bw’inzego z’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwirukana abasize bakoze Jenoside, ubufatanye mu kurwanya ibyaha muri rusange, ndetse n’uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana.




