qatar_0

U Rwanda rwamaganye ibitero bya Israel kuri Qatar 

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yamaganye ibitero Israel iheruka kugaba i Doha muri Qatar.

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe ku bayobozi ba Hamas bari i Doha muri Qatar.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, yashinjr Israel “kurenga ku mahame y’ibanze agenga imibanire y’ibihugu, biganisha ku Isi itagendera ku mategeko.”

Yunzemo iti: “Gukinisha nkana amahame y’ibanze agenga imibanire y’ibihugu ni ibintu bibi kandi biteye inkeke, kandi biganisha Isi ku kubaho itagendera ku mategeko mu buryo butigeze bubaho. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera nta shingiro bifite, ariko umuryango mpuzamahanga usa n’ushyigikiye ko bikomeza nta kubiryozwa.”

U Rwanda rwakomeje ruvuga ko “Uburyarya no kurebera mu bihe nk’ibi, by’umwihariko bikozwe n’abakomeye, bishyira Isi mu byago byo kwisanga mu mvururu n’ibibazo.”

 

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko Qatar ikwiriye kuba ishimirwa kubera uruhare iri kugira mu buhuza bugamije gukemura ibibazo bimaze igihe kandi bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Qatar muri ibi bihe bikomeye, ndetse isaba ko mu gukemura iki kibazo kimaze igihe mu Burasirazuba bwo hagati gikemurwa binyuze mu mategeko n’uburyo bwimakaza amahoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *