U Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ku wa Kane bakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri Libya.
Abaraye bakiriwe bagize icyiciro cya 19 cy’abo u Rwanda rumaze kwakira.
Abaraye bageze i Kigali barimo abanya-Sudani 41, abanya-Eritrea 36, abanya-Somalia 12, abanya-Ethiopia 17 n’abanya-Sudani y’Epfo 13.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Philippe Habinshuti, yatangaje ko bariya bimukira nyuma yo kugera mu Rwanda bameze neza nyuma yo guhurira n’ibibazo muri Libya.
Yavuze ko bariya bazanwe mu Rwanda bafite amahitamo yo gukomeza urugendo bajya mu “gihugu cya gatatu”, na ho ababyifuza bakaba bakwemera kuba mu Rwanda nk’impunzi.
Yunzemo ati: “Banafite amahitamo yo kuba basubira mu bihugu bakomokamo. Uruhare rwacu ni ugutanga ubufasha muri iki gikorwa ndetse no kubafasha kubona ibisubizo birambye”.
Ku wa 14 Kamena uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwari rwakiriye icyiciro cya 18 cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro. Ni icyiciro cyari kigizwe n’abantu 113 barimo abanya-Côte d’Ivoire, Sudani y’Epfo, Sudani, Eritrea, Ethiopia na Somalia.
Bose bajyanwa gutuzwa mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera.



