U Rwanda rwasabwe na UNHCR kwisubiraho ku cyemezo cyo kwimura abarundi

UNHCR nk’Umurwangwa w’Abibumbye wita ku Mpunzi watangaje ko ubangamiwe cyane n’icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cy’uko impunzi z’abarundi ziri k’ubutaka bw’arwo ko zakwimurirwa mu bindi bihugu.
unhcr
Uyu muryango ukaba wasabye u Rwnda ko rwakuraho urujijo rurebana n’itangazo ryo gufatanya n’abafatanyabikorwa mu gikorwa cyo kwimura abarundi bahungiye mu Rwanda guhera muri Werurwe umwaka ushize, iri tangazo ngo rikaba ryaratangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, naho Minisitiri Seraphine Mukantabana agatangaza ko u Rwanda rutafunze imipaka ndetse ko ruzakomeza kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.
Nyuma y’iri tangazo “UNHCR” irasaba Guverinoma y’u Rwanda gutangaza ukuri mu ruhame kandi vuba bishoboka mu kurinda impunzi.
Kuva amakimbirane yatangira mu Rwanda hamaze guhungira impuynzi zigera ku bihumbi 75, hakaba hari abatari bake bahungiye mu miryango itandukanye kandi bakaba bavuga ko umutekano wabo wifashe neza.

amashuri
Bubakiwe amashuri

U Rwanda ntabwo rushaka kuba intandaro y’amakimbirane y’I Burundi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano mpuzamahanga avuga ko nta gihugu na kimwe cyemerewe kwirukana impunzi kandi bivugwa ko rwari rufite ubushobozi bwo kwakira mu nkambi ya Mahama impunzi ibihumbi 50 n’ubwo umubare wakomeje kwiyongera, kandi Leta y’u Burundi ntiyigeze yemera ko abantu bahunga ku bw’umutekano muke . Leta y’u Rwandayubakiye impunzi ibikorwa remezo mu kubahiriza uburenganzira zemererwa n’amategeko mpuzamahanga.
Itangazo ryatanzwe na Guverinoma ryakanguye imyumvire y’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga; bamwe bashyigikiye ko Abarundi bashakirwa ahandi batuzwa ibirego ku Rwanda bikagabanuka, abandi barimo na HCR bakemeza ko u Rwanda rukwiye kwirengagiza ibirirego kuko abaruhungiyemo batari bayobewe ko hari ibindi bihugu byabakira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *