Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yatangarije mu Kanama k’umutekano ko Ingabo z’amahanga zose ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zigomba kuhava kuko zibangamiye umutekano warwo, agaragaza ko u Rwanda nta yandi mahitami rufite usibye gukaza ubwirinzi bwarwo Kandi ruzakomeza kubikora.
Ni kuri uyu wa Gatatu, i New York mu Muryango w’Abibumbye ahakomeje impaka ku kibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo n’uko yashakirwa igisubizo.
Ubwo yahabwaga ijambo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yagaragaje impungenge z’u Rwanda kubw’umutekano warwo, ahanini bitewe n’uruhuri rw’ingabo zirimo iz’amahanga, abacanshuro na FDLR zari zirunze hafi y’imipaka yarwo kandi harimo izifite intego yo kurutera.
Ati:” U Rwanda ruhangayikishijwe n’ingabo z’amahanga zirunze Hafi y’imipaka yarwo harimo iz’Abarundi zihuje ingengabitekerezi na FDLR, SAMIDRC ndetse n’abacanshuro basigaye. Duhangayikishijwe Kandi n’uko Perezida wa DRC ukomeje gusunikira kuza izindi ngabo z’amahanga n’ubu ari gusaba ibindi bihugu bya Afurika. Ingabo zose z’amahanga zikwiye kuva mu burasirazuba bwa DRC kuko ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda mu buryo butaziguye.”
Ambasaderi Rwamucyo yaguze ko ndetse n’ikimenyimenyi Ingabo za FARDC n’iz’ Burundi igihe Goma ifatwa zatunze intwaro mu Rwanda zikaharasa zikica inzirakarengane z’abasivili 16 zigakomeretsa abandi 177.
Yagaragaje ko nubwo bimeze gutyo nta gihugu na kimwe cyamaganye icyi gitero ku Rwanda, ari naho ahera ashimangira ko u Rwanda nta yandi mahitamo rufite usibye gukaza ubwirinzi bwarwo kandi ruzakomeza kubikora.




