Leta y’u Rwanda yannyeze u Bubiligi bamaze igihe baracanye umubano, nyuma ya raporo ishinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho igice cy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi ni cyo cyatangaje ayo makuru (yo kwiyomekaho uburasirazuba bwa Congo), kigendeye ku byatangajwe na raporo y’impuguke za Loni kuri RDC ibinyamakuru byinshi bivuga ko byabonye.
Iki gitangazamakuru kivuga ko bitandukanye n’amasezerano aheruka gusinyirwa i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, “u Rwanda n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda bahugiye mu kubaka leta ibangikanye [n’iy’i Kinshasa] mu burasirazuba bwa RDC.”
Le Soir kandi igendeye ku byatangajwe na raporo ya ziriya mpuguke za Loni, yavuze ko impamvu u Rwanda na M23 bakomeje gushyiraho ubutegetsi mu burasirazuba bwa RDC ari ukugira ngo bagenzure burundu ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ahacukurwa.
Ivuga kandi ko n’ubwo mu masezerano y’amahoro yasinywe ndetse u Rwanda rugatanga isezerano ryo kuba rwavanye ingabo zarwo muri RDC mu mezi atatu ari imbere, raporo ya Loni “irerekana ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda afite indi migambi kuri kiriya gice kinini yigaruriye mu mezi ashize afatanyije n’inyeshyamba za M23.”
Raporo ya ziriya mpuguke kandi ngo ivuga ko “amasoko y’inkuru yo mu gisirikare cy’u Rwanda no muri Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko intego nyamukuru ya Kigali ari ukugenzura ubutaka n’umutungo kamere bya Congo.”
Umubiligikazi Mélanie De Groof ni we usanwe ari umuhuzabikorwa w’impuguke za Loni zisanzwe zikora raporo ngarukamwaka ku bijyanye n’uko ibintu biba byifashe muri RDC.
Ni raporo akenshi u Rwanda rukunze kunenga, bijyanye no kuba rugaragaza ko ziba zigamije gusa kurwibasira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, agaruka ku byatangajwe n’iriya raporo nshya, yagaragaje ko bidatangaje kuba ibishinjwa u Rwanda byaragizwemo uruhare n’Ababiligi; ashinja Bruxelles kugerageza kudobya inzira y’amahoro yamaze gutangira.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ikinyamakuru ni icyo mu Bubiligi, umuhuzabikorwa w’Umubiligi w’impuguke zitizewe za Loni, hanyuma nk’ibisanzwe inkuru na yo ni imbiligi; ibikenewe byose birahari mu kugerageza kudobya inzira y’amahoro iriho muri iki gihe.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe asa n’unnyega u Bubiligi, yunzemo ko Ababiligi ari bo bonyine bemerewe “kuvuga ku nyigisho z’ubukoloni no ku bijyanye no kwiyomekaho Congo” bamaze imyaka irenga 75 bakoloniza.




