U Rwanda rwatorewe kuba mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano muri AU

Mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bigize umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) bamaze gutorerwa u Rwanda kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano k’uyu muryango. Kakazamara kuri uyu mwanya imyaka.

rwanda
Ubutumwa bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwemeza ko u Rwanda rwatorewe kuba mu kanama k’amahoro n’umutekano ka AU

Aya matora yabaye mu masaha ya saa sita yo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mutarama 2016 ku cyicaro gikuru cya AU giherereye muri Ethiopia.
mushiki
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo bamwifuriza ishya n’ihirwe ku murimo mushya u Rwanda rutorewe

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga rwemeje aya makuru .
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira izi nshingano zizamara imyaka ibiri muri Werurwe 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *