AFP__20220730__32FP8ZW__v1__HighRes__FblArsenalSevillaFriendly

U Rwanda rwavuze kuri Meya wa Kindu waciye imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kindu wo mu ntara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Atibu Mulamba, yatangaje ko yamaze kubuza burundu kwambara, kugurisha, gutunga no gukwirakwiza imyambaro cyangwa ibirango byose byanditseho ijambo “Visit Rwanda”.

Ni icyemezo yatangaje ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri ako gace.

Uyu mugabo yavuze ko inzego z’umutekano ziherutse gufata agatsiko kagiraga uruhare mu kugurisha no gukwirakwiza ibyo birango.

Ati: “Inzego z’umutekano zafashe abasore bagera kuri 20 bari bamaze bambaye imipira yanditseho Visit Rwanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’uriya mujyi ari “imyumvire iciriritse ku munsi ubanziriza Noheli”.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kindu bugaragaza ko iri tegeko ribuza ibikorwa byose by’iyamamaza, byaba ibyerekeye u Rwanda mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kindu kandi bwatanze umuburo w’uko umuntu wese uzafatwa atunze, agurisha, akwirakwiza cyangwa akoresha ibyo birango azahabwa ibihano bikomeye.

Ni icyemezo buvuga ko kigamije kubungabunga ituze rusange, ubumwe bw’abaturage n’ubusugire bw’igihugu, muri iki gihe umutekano wifashe nabi mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. ubwo kandi TWIRWANEHO nimugeraho ikamubaza kubuza umudendezo abaturage azateraguza imigeri ngo yarashutswe. mumubwire ko ibyo ifi yikora mu mazi atari byo yikora mu mavuta. urumva abo bantu batarahohotewe koko! Ahubwo yagombaga kugira amatsiko yo kurusura. Araciriritse koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *