U Rwanda rwihanganishije Liban nyuma yo gupfusha abarenga 100

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minafet, yihanganishije igihugu cya Liban nyuma y’urupfu rw’abaturage bacyo barenga 100 bahitanwe n’iturika ryabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama, i Beirut mu murwa Mukuru wa Liban habereye amaturika abiri akomeye, abarenga 100 bahasiga ubuzima mu gihe abakomeretse barenga 4000.

Iturika ryumvikanye ku ntera y’ibirometero birenga 200 uvuye muri uriya mujyi.

Inzobere zo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza zavuze ko imbaraga z’iturika ry’i Beirut zingana hafi na kimwe cya cumi cy’iz’igisasu kirimbuzi cya nuclaire cyatewe ku mujyi wa Hiroshima mu Buyapani ku itariki nk’iyi ya 6 Kanama mu 1945, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.

Amafoto n’amashusho yafashwe iturika rikimara kuba, agaragaza umuriro n’umwotsi mwinshi mu kirere, mu gihe inzu nyinshi n’imodoka zari hafi y’ahabereye iturika zahise zihinduka amatongo.

Perezida wa Liban, Michel Aoun, yavuze ko ririya sanganya ryatewe n’iturika rya toni 2,750 z’ikinyabutabire cya ’ammonium nitrate’ (nitrate d’ammonium) zari zimaze imyaka 6 zibitswe nabi hafi y’inyanja.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Minafet, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yihanganishije iya Liban ndetse n’imiryango yabuze abayo, inifuriza abakomeretse gukira vuba.

Ubutumwa buragira buti: “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije byimazeyo Guverinoma ya Liban ndetse n’imiryango y’abitabye Imana, kandi irifuriza gukira vuba abantu benshi bakomeretse nyuma y’iturika rikomeye ryabaye ku wa kabiri, tariki ya 4 Kanama 2020 ku cyambu cya Beirut.”

Amakuru avuga ko uretse kuba hari benshi bapfuye abandi bagakomereka, ibyangijwe na ririya turika bifite agaciro k’abarirwa muri miliyari eshanu z’amadorali ya Amerika.

Magingo aya abategetsi benshi bo ku cyambu cya Beirut ubu bafungishijwe ijisho, mu gihe hategerejwe ko iperereza kuri ririya turika ritangira.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko abaturage b’i Beirut bagaragaje uburakari bafitiye leta, kubera icyo bavuga ko ari ‘uburangare bwateje ririya turika. Abaturage kandi bashinja abategetsi kumungwa na ruswa n’ubuyobozi bubi, bagasaba ubutabera.

Badri Daher, umukuru wa gasutamo (ugenzura ibyo guca imisoro ibyinjira mu gihugu), yavuze ko ikigo akuriye cyasabye ko icyo kinyabutabire kihakurwa, ariko “ibi ntibyigeze biba”.

Muri Liban hashyizweho ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri, by’umwihariko ku wa gatatu tariki ya 05 Nyakanga Perezida w’icyo gihugu yayoboye inama y’Abaminisitiri y’igitaraganya, yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibyangijwe na ririya turika bisanwe.

Ni mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byemeye guha Liban inkunga, birimo nk’Ubufaransa bwahoze buyikoloniza bwemeye kohereza indege eshatu zitwaye abatabazi 55, ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’ivuriro rigendanwa (mobile clinic) rifite ubushobozi bwo kuvura abantu 500.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Uburusiya, Tunisia, Turukiya, Iran na Qatar na bo bemeye kohereza inkunga y’ingoboka muri Liban.

Ubwongereza na bwo bwavuze ko bwiteguye kohereza impuguke mu buvuzi ndetse n’inkunga y’ingoboka, nkuko byavuzwe na Dominic Raab, umunyamabanga wabwo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *