ad904362d80a7728ef295782c7732a36

U Rwanda rwihanganishije Qatar kubera ibitero bya Misile yagabweho na Iran

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro kuri telefone n’Umunyamabanya wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi byibanze kukwihanganisha abanye-Qatar kubw’ ibitero baherute kugabwaho na Iran.

Muri ibyo biganiro, Minisitiri Nduhungirehe w’ u Rwanda yahaye mugenzi we wa Qatar  ubutumwa bw’u Rwanda bwihanganisha kandi bushyigikira abanye-Qatar ndetse anenga ibitero bya misile byagabwe ku birindiro by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.

Ku wa Mbere Tariki 23 Kamena 2025, nibwo Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma yuko icyo gihugu kiyigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Iki gitero cyabaye mu gihe Qatar yari yafunze ikirere cyayo nk’uburyo bwo kwirinda mu gihe hari ibikangisho bituruka kuri Iran ko ishobora kuyigabaho ibitero, Qatar ikavuga ko ibyo bitero ntacyo byangirije kubera byasanze hari ingamba z’ ubwirinzi bwabifatiraga mukirere bitaragera k’ ubutaka.

Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye ryavugaga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’icyo gihugu bwakomye mu nkokora ibitero bya missile zatewe na Iran ku birindiro by’ ingabo za Amerika i Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.

Iran kandi yanohereje ibisasu ku birindiro by’Ingabo za Amerika bya Ain al-Assad muri Iraq, nk’uko umwe mu bayobozi mu by’umutekano ba Iraq, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabihamirije ibiro ntaramakuru b’ abongereza Associated Press.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *