U Rwanda rwitandukanyije n’inkuru zihuza Mondlane na FDLR

Guverinoma y’u Rwanda Rwanda yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe rishinja umutwe wa FDLR kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique.

Abanya-Mozambique batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu bakomeje kwigaragambya, bamagana ibyavuye mu matora yabaye muri iki gihugu mu minsi ishize.

Ni amatora yasize Daniel Chapo wo ku ruhande rw’ishyaka Frelimo atangajwe nka Perezida mushya, atsinze abarimo Venancio Mondlane we n’abamushyigikiye bakomeje kwemeza ko batsinze amatora.

Kugeza ubu ababarirwa muri 30 ni bo bivugwa ko bamaze kugwa mu myigaragambyo ivanze n’imvururu ikomeje kubera muri Mozambique.

Iyi myigaragambyo kandi yagize ingaruka ku Rwanda kuko nk’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Maputo bari mu bagiye bibasirwa ndetse amaduka yabo arasaburwa; n’ubwo nta wuratakaza ubuzima.

U Rwanda rusanzwe rufite muri Mozambique ingabo rwoherejeyo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.

Hagati aho itangazo ryitiriwe Guverinoma y’u Rwanda rikomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko “Venancio Mondlane ni umu-FDLR ufitanye isano n’ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Biravugwa ko ari kubiba imvugo z’urwango akanashishikariza abantu gukorera Abatutsi urugomo muri Mozambique.”

Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo, Yolande Makolo, yavuze ko ririya tangazo ari “igihuha”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *