U Rwanda rwiteze inyungu mu mushinga wo gutwara amaraso atabara imbabare hifashishijwe Drones

U Rwanda rwiteze inyungu mu mushinga wo gutwara amaraso atabara imbabare hifashishijwe utudege duto tutagira umudereva, ari two bise ‘Drones’, tugiye gutangira gukoreshwa ku buso bwa 60% bw’igihugu cyose.

Ibi byatangajwe nyuma y’umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati ya Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga na Sosiyete y’Abanyamerika yitwa ZIPLINE, ari na yo izazana kandi ikajya ikoresha utwo tudege.

arton6680

Drone, ni indege zitagira uzitwaye, zikoreshwa n’ikoranabuhanga kugirango ziguruke, akenshi zifashishwa n’ibihugu byateye imbere, mu kurasa no gusenya ibirindiro by’umwanzi, nyamara mu Rwanda ho hateganyijwe utudege duto duto dupima ibiro 10 buri kamwe, zizifashishwa mu bikorwa by’ubuzima, zikaba zifite ubushobozi bwo gutwara buri kamwe, ikiro 1.5 cy’amaraso, nk’uko bitangazwa na Keller Rinaudo, ukuriye uwo mushinga.

Keller atangaza ko kuba iki gikorwa cy’ikoranabuhanga kigiye kuzanwa mu Rwanda, hatagamijwe ubucuruzi n’inyungu, ahubwo ngo ni ukwihutisha ubutabazi.

Keller ati “Twashoye ama miliyoni menshi mu kubaka iri koranabuhanga, kandi icyo twari tugambiriye si ukubaka ibiguruka, ahubwo kwari ukubaka igikoresho gikomeye, kandi cyizewe. Twashoye mo akayabo rwose. Ikindi rero ntitwari tugambiriye ubucuruzi, ahubwo twashakaga igikoresho cyizewe cyafasha vuba vuba abantu bababaye”

U Rwanda rwashyize umukono kuri ayo masezerano ngo ruzatange ubutaka bw’aho utu tudege tuzajya duhaguruka, n’aho tuzagwa, rwaba uruhande rw’abashoramali n’urw’u Rwanda ntizigaragaza amafaranga azashorwa muri iri koranabuhanga nk’uko iyi nkuru ya Radio 10 ikomeza ivuga.

Cax5-fwXIAECCQh

Gusa ngo hari icyizere ko ritazahenda, kandi ngo n’ubwo ritahenda, ikigamijwe ni ukurokora ubuzima bw’abantu nk’uko byemezwa na Jean Philbert Nsengimana Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshinagano ze.

U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika rugiye gukoresha iri koranabuhanga mu buzima, icyakora nk’uko Keller Rinaudo umuyobozi wa ZIPLINE, abitangaza ngo usibye muri Amerika nta handi rirakoreshwa, ku ikubitoro ikibuga cyazo kizubakwa i Muhanga, mu kwezi kwa 8 uyu mwaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *