Mu gushaka gukura ku izima Perezida Nkurunziza kugira ngo yemere ibiganiro ndetse n’uko mu Burundi hakoherezwa ingabo zo kugarura amahoro, Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU)wohereje mu Burundi abakuru b’ibihugu bane na Minisitiri w’intebe ngo babonane na Perezida Nkurunziza baganire kuri ibi bibazo byombi.
Abaperezida boherejwe ni Perezida wa Mauritaniya Mohamed Ould Abdel Aziz, uwa Afurika y’epfo Jacob Zuma, uwa Senegal Macky Sall, uwa Gabon Ali Bongo Ondimba ndetse na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Haile Mariam Desalegn.
Iyi delegation yashyizweho hakurikijwe ibyemezo by’inama ya AU yabaye ku itariki ya 31 Mutarama 2016. Iyi nama yahuje abaperezida n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bwa Afurika Au yabereye muri Ethiopia.
Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama yashyizeho itsinda rigomba kujya guhura na Perezida Nkurunziza bakaganira ku kibazo cyo kohereza ingabo mu Burundi ndetse no kujya mu biganiro n’abarwanya ubutegetsi.
Iri tsinda kandi rigomba kubonana n’abandi banyapoliti barimo bamwe mu bategetsi b’u Burundi ndetse n’abakuru b’amashyaka mu Burundi.
Komiseri muri AU ushinzwe amahoro n’umutekano Smail Chergui yabwiye Jeune Afrique ko aba bategetsi bazamara iminsi itatu mu Burundi baganira n’aba bategetsi bagamije kumvisha Perezida Nkurunziza akava ku izima akareka ingabo z’amahanga zo kugarura amahoro mu Burundi zikinjira mu gihugu ndetse no kugarura ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibi byose rero ngo bizagerwaho ari uko Perezida Nkurunziza yemeye izi ngabo z’amahanga zemerewe kwinjira mu gihugu nk’uko uyu mukomiseri akomeza abivuga.
Ku rundi ruhande ariko leta y’u Burundi yo ivuga ko igikomeje umugambi wayo kutava ku izima.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Alain Aime Nyamitwe yabwiye Jeune Afrique ko leta yemeye kuzabonana n’iyo delegasiyo ariko ko umugambi wabo uracyari umwe wo kutava ku izima ku kibazo cyo kohereza ingabo mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



