Amakuru akomeje kuva mu gihugu cy’u Burundi, ni uko ubu ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RDC zakambitse ku mupaka w’u Burundi na Congo mu gihe bikekwa ko imirwano ishobora kubura muri ako gace.
Mu gihe hari abari bakomeje kwibaza icyateye izi ngabo kuza gukambika ku mupaka w’u Burundi, benshi bakeka ko zaba zishaka kwinjira muri iki gihugu ku ngufu, umuvugizi wazo yagize icyo atangaza.

Umuvugizi wa MONUSCO, Charles Bambara yemeje ko izi ngabo ziri ku mupaka koko, avuga ko ikizigenza ari ukurinda umutekano w’abaturage mu gihe bikekwa ko hashobora kuvuka imirwano.
Yasobanuriye abaturage batuye mu ntara ya Cibitoke cyane cyane abo muri komini ya Buganda na Rugombo bari bahangayikishijwe no gukomeza kubona abasirikare benshi ba MONUSCO ku mupaka, ko nta kindi cyabazanye uretse gucunga umutekano w’abaturage nk’inshingano zabo.
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi hakomeje kugaragara imitwe myinshi ya gisirikare(inyeshyamba) hafi n’umupaka w’u Burundi na Congo, ko isaha ku isaha hashobora kuvuka imirwano muri ako gace, bityo izi ngabo za MONUSCO ngo zikaba ziri aho ziteguye gutaba abaturage mu gihe rwaba rwatse.
Joseph Iteriteka umuyobozi mu Ntara ya Cibitoke, yashimiye MONUSCO ku bw’igikorwa yakoze cyo kuba hafi aho by’agateganyo mu gihe hatutumba intambara ku mupaka w’ibyo bihugu byombi.
Nyuma yaho Nkurunziza atangarije ko azongera kwiyamamaza kuri manda ya 3 muri Mata umwaka ushize ndetse n’igerageza rya Coup d’Etat yo kuwa 13 Gicurasi 2015, nibwo hagiye humvikana imitwe yitwara gisirikare irwanya Leta ya Nkurunziza ikorera muri Congo, kugeza magingo aya benshi bakaba bakeka ko isaha ku isaha imirwano ishobora kuvuka kandi iturutse ku mupaka w’u Burundi na RDC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com



