Mbere y’uko Hatangimana Scolalistique asimbuka igorofa rya kane ry’inyubako yo kwa Makuza, M-Plaza, yabanje kwandika ubutumwa yageneye umukunzi we, umuryango ndetse n’inshuti bukubiye ku dupapuro dutanu.
Impamvu nyamukuru yatumye Hatangimana yiyahura nk’uko bigaragara ku gapapuro ka mbere, ni iy’uko umukunzi we, Kubwimana yakinishije umutima we. Amakuru avuga ko uyu musore yamwanze.
Hari izindi mpamvu nko kuba mu muryango wararanzwe n’urwango ndetse na nyirasenge avuga ko yamubereye umubyeyi gito.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko yaboneyeho gushimira abantu barindwi bamugiriye neza, abasabira Imana kubitura.





