Ubu sinaboneka_Joe Habineza ku kuba yakwemera kuyobora FERWAFA

Ambasaderi Joseph (Joe) Habineza yatangaje ko adateganya guhatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bijyanye n’uko afite ibindi ahugiyemo.

FERWAFA nta muyobozi ifite kuva ku wa 14 Mata, ubwo (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari uyibereye umuyobozi yeguraga ku mirimo ye.

Afande Sekamana mu ibaruwa yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, yavuze ko yeguye ku bushake bwe.

Ati: “Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi.”

“Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru”.

Mu batekerejweho bo kuba basimbura Afande Sekamana, harimo Amb. Joe Habineza.

Habineza uretse kuba ari umukunzi w’umupira w’amaguru, yanawubayemo nk’umuyobozi dore ko yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo mu bihe bibiri bitandukanye kugeza muri Gashyantare 2015 ubwo yasimburwaga na Madamu Uwacu Julienne.

Abakoresha urubuga rwa Twitter bamaze igihe batambutsa ubutumwa bwerekana ko bifuza Joe Habineza nk’umuyobozi mushya wa FERWAFA kubera ubushobozi bamubonamo.

Mu kiganiro kigufi Joe yagiranye n’umunyamakuru wa BWIZA, yavuze ko ari byiza kuba hari Abanyarwanda bamubonamo ubushobozi bwo gukemura ibibazo biri muri ruhago Nyarwanda, gusa avuga ko nta mwanya yabona wo kuyobora FERWAFA.

Ati: “Nanjye izo tweets nazibonye kandi ndashimira abambonamo igisubizo ku bibazo biri mumupira wacu. Ariko sinzi ko nabibonera umwanya uhagije kuko iyo ngiye mu kintu nkijyamo wese. Ubu rero sinaboneka!”

Amb Joe Habineza yavuze ko nyuma yo gutandukana n’ikigo Radiant Insurance company Ltd kuri ubu ari kwikorera, ndetse akaba ari kugirira ingendo nyinshi hanze y’Igihugu ku buryo atabona umwanya uhagije wo kwita ku by’umupira.

Yunzemo ko muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda hadashobora kuburamo abandi bayobora FERWAFA kandi bakabikora neza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *