Ububiligi: urubanza rw’umunyarwanda Neretse rurabura iminsi itanu rugatangira

Mu gihugu cy’Ububiligi harategurwa urubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien uregwa ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Rwanda mu 1994. Abanyamakuru ba bwiza.com, bakaba bazakurikirana uru rubanza imbonankubone.

Uru rubanza ruzatangira kuwa kane tari 7 Ugushyingo 2019, rwibazwaho byinshi: azaburana adafunze, inzira zanyuzwemo, uko urubanza ruteganijwe kugenda n’ibindi.

Mu nama y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru basaga 30 b’umuryango PAXPRESS kuri uyu wa gatanu tari ya mbere Ugushyingo, hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ambasade y’Ububiligi n’umuryango RCN, bunguranye ibitekerezo bahanahana amakuru kuri uru rubanza.

Ibiganiro byari bigamije kungurana ibitekerezo ku manza za Jenoside zibera hanze y’u Rwanda. By’umwihariko ku rubanza rwa Neretse, ni ukugira ngo abanyamakuru bazabashe kurukurikirana bageze amakuru yarwo ku banyarwanda batabashije kurubamo. Ibi kandi bikazafasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibyo Neretse yaba yarakoze.

Neretse Fabien ni muntu ki ? Uko yageze mu Bubiligi

Neretse, yavukiye mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, mu 1957. Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umusirikare kugera ku ipeti rya Liyetona, nyuma aba umuyobozi wa OCIR Café (1989-1991), aba n’umucuruzi.

Ibya Neretse byatangiriye mu Bufaransa mu 2000, aho CPCR (Impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside) wasabaga ko yatabwa muri yombi akabazwa ku byaha yakoreye mu Rwanda mu 1994.

Iki cyifuzo cyateshejwe agaciro, ku mpamvu y’uko yari ku butaka bw’Ubufaransa.
Tariki ya 8 Kanama 2007, nibwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje mu Bufaransa impapuro zimuta muri yombi akekwaho ibyaha bya Jenoside.
Muri 2008, CPCR yatanze ikirego, mu Bufaransa bamukorera dosiye.
Ubugenzacyaha bwamusanze ahitwa Angoulême yarahinduye izina yiyita irya se umubyara, areka kwitwa Neretse yiyita Nsabimana Fabien.

Neretse yoherejwe mu Bubiligi mu 2011, nyuma y’uko umwe mu bagize umuryango wa Beckers atangiye ikirego ko yaba yarabiciye umuntu. Tariki 24 Kamena 2011, Ububiligi bwashyizeho impapuro zo kumufata, nyuma y’iminsi itanu atabwa muri yombi.

Tariki 30 Kamena 2011, abashinzwe iperereza mu Bubiligi bahise bagera Angoulême kumuhata ibibazo. Tariki 30 Kanama 2011, yoherejwe mu Bubiligi, afungwa by’agateganyo, nyuma aza kurekurwa.

Aregwa ibyaha bya Jenoside

Neretse aregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara, birimo kuba ari mu bashinzwe umutwe w’interahamwe ; akanagira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abatutsi mu Mataba, ku Ndiza, Ruhengeri na Gisenyi.

Nereste kandi avugwa gutungira agatoki abicanyi, bahitanye umuryango wa Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana, ndetse n’umwana wabo Katia ; tariki 9 Mata 1994.

Inzira byanyuzemo kugeza ubu

Neretse yabanje mu mbanzirizarubanza (correctionnalisation), yitaba inteko tariki 29 Kamena 2017, ku busabe bw’umushinjacyaha mukuru (Procureur Fédéral).

Aha icyari kigamijwe ni ukumuburanyisha hagendewe ku nyandiko n’ubuhamya bwegeranijwe n’abashinzwe iperereza ; hatabaye urubanza mu ruhame ngo hazemo n’abatangabuhamya. Ibi biteganywa n’itegeko ry’Ububiligi ryo kuwa 5 Gashyantare 2016, riteganya ko hari ibyaha bishobora ku buranishwa bidaciye mu rukiko rwa rubanda (cour d’Assises).

Gusa iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha nticyari cyakiriwe neza n’impande zombi, haba ku ruhande rw’urwegwa cyangwa urw’abamushinja.

Ibyavuye muri izo mpaka zabereye mu muhezo tariki ya 29 Kamena na 7 Nzeri, byagombaga gutangazwa tariki 10 Ukwakira ariko ziteshwa agaciro tariki 20 Ukwakira 2017.

Mu mpamvu zatumye biteshwa agaciro harimo :

-Uburemere bw’ibyaha aregwa, bizwi n’isi yose kandi atakoreye abamurega bonyine, ahubwo yakoreye inyoko muntu, isi yose.
-Kuba hakenewe kumva ubuhamya burambuye, abantu bakavuguruzanya mu magambo.
-Urukiko rwa rubanda(Cour d’Assises) rukangura imitima y’abantu b’isi yose kubera impaka mu magambo. Impande zose zigahabwa ijambo, ari uregwa, uwakorewe icyaha ndetse n’abatangabuhamya.

Aha uko buri wese avuga ukuri kwe, bituma uru rukiko rwa rubanda ruba intambwe ya mbere yo kubaka umuco wo Kwibuka.
Nguko uko inteko yaje kuva ku izima, isanga nta mpamvu yatuma urubanza ruguma mu muhezo.

Imanza eshatu muri rumwe

Kugeza mu ntangiriro z’ukwezi gushiza kwa cumi, urubanza rwa Neretse rwagombaga guhuzwa n’urwa bagenzi be babiri : Nkunduwimye Emmanuel na Gakwaya Ernest.

Tariki 3 Ukwakira nibwo hemejwe ko aba batatu batandukanywa, buri umwe akaburana ukwe.

Icyifuzo cyo kuzihuza cyashingiraga gusa ku kuba bose barakoreye ibyaha mu gihe kimwe, mu gihugu kimwe kandi mu buryo bumwe(même période , même pays, même contexte).

Nyamara ibyaha baregwa biratandukanye, nubwo byose biri mu byaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakozwe mu 1994.
Niyo mpamvu mu mbanzirizarubanza yo kuwa 3 Ukwakira, abunganira abaregwa basabye ko aya madosiye atandukanywa kuko ntaho ahurira, maze icyifuzo cyabo kiremerwa.

Gahunda uko yari yarapanzwe mu mpera za Kamena no mu Ukwakira 2019 yakomeje uko iri, ariko noneho hakazaburana Neretse wenyine ; abandi ni mu mwaka utaha wa 2020.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo, biteganijwe ko inyangamugayo zose zizaterana bakitoramo 12 bazaba bagize inteko iburanisha. Iki gikorwa gikorwa nka tombola, uwo biguyeho akemera kuzitabira inteko mu gihe cy’urubanza cyose.

Abafite impamvu barazitanga zikigwaho, abafite izifatika bagasimburwa ; kandi hakanabamo abasimbura bagomba guhora biteguye kwinjira mu nteko iburanisha.
Imiburanishirize y’Urukiko rwa rubanda(cour d’Assises) ifitanye isano na Gacaca zo mu Rwanda, aho bitandukanira ni uko urubanza ruyoborwa n’abacamanza batatu, inyangamugayo zigakurikira ariko akaba ari zo zifata umwanzuro zemeza icyaha uregwa cyangwa zikimukuraho.

Biteganijwe ko uru rubanza ruzitabirwa n’abanyamakuru babiri bavuye mu Rwanda, bazajya bageza ku banyarwanda imigendekereye yarwo umunsi ku wundi. Ni ku ncuro ya gatatu kandi umuryango RCN ku bufatanye n’imiryango PAXPRESS, HAGURUKA, na AMI bageza ku banyarwanda imigendekere y’imanza za Jenoside zibera mu mahanga. Habanje urwa Barahira na Ngenzi mu Bufaranda, urwa Rukeratabaro muri Suwede, hatahiwe urwa Neretse mu Bubiligi.

Umunyamakuru wa bwiza.com akaba azakurikirana uru rubanza imbonankubone.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *