Ubufaransa burateganya kugabanya ingufu za gisirikare muri Afurika y’Iburengerazuba no muri Afurika yo hagati hagati zikagera ku ngabo mana atandatu bijyanye na gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kugabanya ibirindiro by’ingabo z’Ubufaransa muri ako karere.
Nk’uko amakuru atandukanye yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko muri iki gihe gahunda irimo kuganirwaho n’abafatanyabikorwa b’Afurika, Ubufaransa burateganya kugabanya cyane ingabo zabwo ziri ku mugabane w’Afurika.
Muri Gashyantare 2023, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko hagiye kubaho “igabanuka rigaragara” ry’abasirikare b’Abafaransa muri Afurika, mu gihe imyumvire yo kurwanya Abafaransa yari ikabije mu bihugu bimwe na bimwe byahoze bikoronijwe n’Ubufaransa.
Ubufaransa buzasigarana gusa ingabo 100 muri Gabon, muri Afurika yo hagati zigabanywe zigere kuri 350 ,muri Senegali hakazasigara abasirikali 100 gusa ,mu gihe muri Afurika y’iburengerazuba, zizamanuka zikagera kuri 350.
Ubufaransa burateganya kugabanya ingabo zigera ku 100 muri Côte d’Ivoire ku nkombe y’amajyepfo y’ Afurika y’iburengerazuba zivuye ku ngabo 600.
Uyu munsi, abakozi bagera kuri 300 nibo bazasigara muri Tchad, mu majyaruguru y’Afurika, bavuye kubakozi 1000 babarizwaga muri Tchad.
Bwiza.com



