Ubufaransa bwahagaritse umubano bwari rufitanye n’igisirikare cy’u Burundi, bwawuhagarutse nyuma yaho Leta y’u Burundi yari yafunze abanyamakuru 2 barekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama.
Ubwo u Bufaransa bwamenyaga ko abo banyamakuru bafunzwe mu Burundi, Laurent Fabius,MInisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa yari yasabye ko abo banyamakuru bafungurwa mu maguru mashya.

N’ubwo abo banyamakuru barekuwe, ngo bambuwe n’ikigo gishinzwe itangazamakuru mu Burundi bimwe mu bikoresho byabo birimo na Telefone ngendanwa, ndetse banabambura uburenganzira bari bafite bwo gutara amakuru ku butaka bw’u Burundi.
Moore Philip Edward wo mu gihugu cy’Ubwongereza hamwe na Jean Philippe Rémy w’umufaransa bakorera ikinyamakuru Le Monde, bari baraye ijoro ryabo rya mbere muri gereza ya Bujumbura bafashwe n’igipolisi mu gace ka Nyakabiga.
Amakuru yari yatanzwe n’igipolisi cy’u Burundi ni uko ngo aho Nyakabiga haberaga inama y’abantu bari bitwaje intwaro, bikavugwa ko abo bantu bari kumwe n’abo banyamakuru Moore Philip Edward na Jean Philippe Rémy.
Aya makuru kandi yashimangiwe na OPP2 Moise NKURUNZIZA umuyobozi wungirije w’igipolisi cy’u Burundi, ko aba banyamakuru nta kindi bazize uretse kuba bari kumwe n’abo bantu 15 biswe abanzi b’igihugu bari bitwaje intwaro.
Leta y’u Bufaransa ngo ikaba yahise ihagarika ubumwe yari ifitanye n’igisirikre cy’u Burundi nyuma y’icyo bise ko ari uguhutaza ndetse no kubuza uburenganzira umunyamakuru wabigize umwuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com



