Ku wa gatandatu, abantu 13 baregwa kuba baratwitse ishyamba ku kirwa cy’ubukerarugendo cy’Ubugereki cya Hydra ,batawe muri yombi kandi bagomba gushyikirizwa ubushinjacyaha, nk’uko abashinzwe kuzimya umuriro babitangaza .
Abashinzwe kuzimya umuriro mu kirwa cyo mu bugereki cya Hydra bamaganye abateje inkongi kuri icyo kirwa bagira bati “Inkongi y’umuriro yatewe n’ubwato bwateraga imiriro y’ibyishimo (feu d’artifice) mu kirere, yatwitse ishyamba ry’amahwa ryegereye kuri icyo kirwa, ahantu bigoye kuhagera kandi nta muhanda ushobora kuhagera.”
Abashinzwe kuzimya Umuriro baje kuwugenzura vuba ku buryo utabangamiye ishyamba ryo mu kirwa cya Hydra.
Umuyobozi w’iki kirwa, Giorgos Koukoudakis, nk’uko yabitangarije televiziyo rusange ya ERT yatangaje ko “yarakajwe n’uko abantu bamwe na bamwe barimo guteza inkongi z’imiriro muri iri ishyamba ry’amahwa.” Akomeza avuga ko “komine izatanga ikirego cy’imbonezamubano ku bagize uruhare mu guteza inkongi y’uyu muriro, mu igihe iperereza ry’ibanze rizaba rirangiye .”
Ubugereki ni igihugu cyakajije ibihano k’umuntu uwo ari we wese uzahamwa n’icyaha cyo guteza inkongi y’umuriro. Abahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri ,n’ihazabu y’amayero agera ku bihumbi magana abiri.
Bwiza.com



