Inzira z’Imana zirenga 1000! Abemeramana bo bavuga ko Nyagasani ari ‘Rutabura uko abigenza’ kuko ashobora kunyuza umuntu mu bikomeye ariko amutyariza kuzavamo umuntu udasanzwe uzahangamura ibibazo bikomeye.
Ikura ku cyavu koko! Inkuru y’abasore bane bo mu karere ka Karongi iratangaje, bahoze ari Mayibobo mu mihanda ya Kibuye, natunguwe no gusanga bamwe muri bo barahindutse abarimu mu ishuri ryigisha gutwara ibinyaziga (auto-école), ndetse bakaba baravuyemo abagabo batunze ingo zabo.
Aba basore mu kiganiro bagiranye na BWIZA ntibigeze bifuza ko imyirondoro yabo ijya ahabona, kubera ko n’ubwo bakuriye mu buzima bubi, batacyifuza ko bujya hanze, bavuga ko bwahinduwe na Hodari.
Ntibishoboka kuri benshi ariko kuri aba basore byarashobotse; bavuyemo abagabo bavuye mu buzima bubi bwo ku muhanda (abana bakunda kwitwa Mayibobo).
Iyo uganira n’aba basore bakubwira ko ntaho Imana itagukura, kuko Hodari yabahinduriye ubuzima abicaza ahantu batatekerezaga bitewe n’ubuzima bakuriyemo.
Umwe ati :“Nta mahirwe nagize yo kwiga amashuri ngo ngere mu yisumbuye, ariko nkaba narinzi gusoma no kwandika, nisanga mu buzima bwo ku muhanda, Hodari rero yaraje adufasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, adusaba guhinduka tukava mu migirire mibi twabagamo, none yaduhaye n’akazi,…”
Akomeza avuga ko byamufashije kubona amafaranga, ashinga urugo kandi ubuzima bwe bukaba bwarahindutse.
Hodari, ufite ishuri ryigisha imodoka wafashije aba bantu guhindura ubuzima, avuga ko yatangiye kwigisha imodoka akiri umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Ati “Mu bakozi mfite abarenga 90% bahoze ari abanyeshuri banjye, ari nabo babarizwamo abo banyeshuri 4 nakuye ku muhanda, mbasaba guhindura imyitwarire n’imigiire barankundira ari nayo mpamvu nabahaye akazi.”
Hodari avuga ko amarembo afunguye ku bifuza gukorana nawe, ngo bafatanye gukomeza kuzamura iterambere ry’akarere ka Karongi, ari naho yaboneyeho gushimira aba bavuye ku muhanda bagahinduka, akanenga abo yari yavanyemo bagasubira mu migirire mibi.



