Ali Mohamed yari umusirikare mu ngabo za Libya, avuga ibyamubayeho ku buryo n’ubu yarwaye ihungabana, utanga ubuhamya bwe yagira ati: “ yahuye n’abasirikare ba Libya bizeraga cyane Kadhafi, yashenguwe n’iyo ntambara yahitanye Kadhafi, intambara yatumaga barasa amasasu menshi ku bavandimwe babo.
Ali Mohamed afite ibimenyetso bigaragara, iyo yumvishe urusaku rw’amasasu ahita ashiduka, akaboko ke kihutira gufata kuri pisitoli ye”.
Ibyo akunda kuvuga: “Nzi benshi bapfiriye aha, ibi ntaho nigeze mbibona”.

Uyu Ali Mohamed ufite ipeti rya Kapiteni ngo agenda abona imva z’intwari zishwe mu mujyi wa Zawiya zuzuye isi yose.
Ali Mohamed aricara akabona abasirikare ba Leta (Libya) akanabona n’inyeshyamba bose babyina intsinzi, akongera akabona abaturage benshi ba Libya bazanwa imbere ya Camera ya Televiziyo y’igihugu babyina, banaririmba intsinzi bamaze kunesha ibyihebe, bavuza impundu birengagije umuvu w’amaraso n’imiborogo w’ibyababayeho.
Abona imodoka zashwanyagurutse, akanabona za burende z’intambara (chars) zirimo kugurumana, akabona inzu zitobaguye, ndetse n’amasasu menshi yarashwe ku nkuta z’inzu.
Capt Mohamed yamaze icyumweru kirenga ari mu ntambara ikaze, nta kuryama nta kurya barwanira gufata umujyi wari uri mu birometero 40 uvuye mu burengerazuba bwa Tripoli.
Ali we ubwe yitangarije ko aribwo bwa mbere yari abonye intambara yamukuye umutima mu gihe cyose yari amaze mu gisirikare cya Libya, ati: “yari imyaka 12 nari maze mu gisirikare, ariko ibi, niyo ntambara y’ukuri nari mbonye, ni ukuri kurenze gukomera, cyane cyane nk’iyo umenye ko ugiye kurasa ku munyalibiya,ku bavandimwe bacu, niba ari Abanyamerika cyangwa Abafaransa ibyo ntacyo byari bivuze, icyo nzi ni uko byankomerekereje umutima, icyasha ku mutima”.
Col Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi na n’ubu ukibabaje na bamwe mu ngabo ze, bamwe bakaba baranamwishushanyijeho ku mubiri, yari amaze kuyobora igihugu cya Libya imyaka isaga 42, akaba yari amaze kukigeza ku iterambere benshi bamushimiraga, yishwe afite imyaka 69 y’ amavuko tariki ya 20 Ukwakira 2011.
Nyuma y’urupfu rwa Kadhafi bitangazwa ko abaturage be bamwifuza mu gihe bitagishobotse dore ko intambara yatangiye kurota bivugwa ko abaturage bamurambiwe, ko barambiwe igitugu,… ariko ubu nyuma y’aho apfiriye iki gihugu nta mahoro n’umutekano cyari cyagira.
Kadhafi yishwe urupfu rwashenguye benshi imitima, yafatwaga nk’intwari ya Libya ndetse na Afurika muri rusange, N’ubwo hari abatunga agatoki ibihugu by’i Burayi ko ari byo bagambaniye Kadhafi bikarangira binamwirengeje, ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko ari Nicolas Sarkozy Perezida w’u Bufaransa wihishe inyuma y’ibyamubayeho n’umuryango we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com



