Ku itariki ya 13 Kamena 2025, Israel yatangije igitero gikomeye cyiswe Operation Rising Lion, igaba ibitero ku nganda z’ubumara n’ibirindiro by’ingabo za Iran, harimo na Natanz, aho Iran isanzwe ikorera ubushakashatsi kuri uranium ikoreshwa mu gucura ibitwaro cyirimbuzi. Abahanga bavuga ko Israel yashakaga guhagarika gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi.
Iran ntiyicecekeye. Yahise yohereza drones zirenga 100 zigaba ibitero ku butaka bwa Israel. Ibi bibaye nyuma y’uko mu 2024 Iran yari yararashe ibisasu n’indege z’intambara birenga 300 kuri Israel, ariko byinshi byafatiwe mu kirere.
Abasesenguzi b’imibereho y’abemera Bibiliya, barimo Greg Laurie, bavuga ko ibi biba bimeze nk’ibimenyetso bigana ku buhanuzi bwavuzwe muri Ezekiyeli 38-39, aho havugwa ko ubuperesi (ariyo Iran ya none) izafatanya n’ibihugu bikomeye byo mu Majyaruguru mu kurwanya Israel.
Laurie avuga ko ibi biba uyu munsi bitari isohora ryuzuye ry’ubwo buhanuzi, ariko bishobora kuba intangiriro y’ibizakurikiraho. Bibiliya kandi ivuga ko Israel izongera gutahuka mu gihugu cyayo (byabaye mu 1948), ko izagira abanzi benshi kandi ikabaho mu mwuka wo gutotezwa. Ubu byombi biragaragara.
Abemera Bibiliya bibutswa ko ibi bitagomba kubatera ubwoba, ahubwo bigomba kubakangurira kwitegura. Laurie ashimangira amagambo ya Yesu agira ati: “Nimumara kubona ibi bintu bitangiye kuba, murebe hejuru, kuko agakiza kanyu kari bugufi.” (Luka 21:28)
Ibi bibaye mu gihe ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ko Persia (Iran) izaba umwe mu batarwanya Israel mu minsi y’imperuka. Ese ibi bintu birimo kutwereka ko turi hafi y’ibyo byanditswe? Abenshi baracyabitegereje, ariko igisubizo cy’ukuri kiri mu maboko y’Imana.




