Mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Bangalore mu majyepfo y’u Buhinde hadutse ingwe yahitanye abantu batanu bituma ibigo by’amashuri bigera ku 130 bifunga imiryango mu rwego rwo kurinda umutekano w’abanyeshuri n’abarezi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho umugore umwe wari uvuye ku ishuri rya Vibgyor akurikiwe n’ingwe akaza gutabaza igafatwa ikajyanwa gufungirwa ahabugenewe nibwo leta y’u Buhinde yafashe icyemezo cyo gufunga ibigo by’amashuri 130 kubera iki kibazo.
AFP ivuga ko uyu mugore yakurikiwe n’ingwe ibirometero bisaga bitandatu uvuye ku ishuri rya Vibgyor yabona bimukomeranye agatabaza abashinzwe amashyamba bakaba aribo baza kumutabara bafashe iyo ngwe bakajya kuyifunga.
Abaturage bahise basabwa kudasohoka hanze y’ingo zabo cyane ahantu mu mashyamba kugira ngo bataza kugirirwa nabi n’izi nyamaswa.
S.M. Ramesh, ushinzwe ishami ry’uburezi aganira na AFP yagize ati: “Twagiriye inama ibigo by’amashuri 80 byigenga ndetse n’ibindi 50 bya leta byo mu duce two mu burasirazuba kuba bifunze imiryango mu rwego rwo gukaza umutekano wo muri utwo duce kuko hari ingwe imwe cyangwa ebyiri zagaragaye zidegembya muri utwo duce.”
Ibigo b’amashuri bigera kuri 60 byo mu burasirazuba byari byamaze gutanga ikiruhuko ku banyeshuri babyo kuri uyu wa kane nyuma yuko hari hatangiye kumvikana amakuru avuga ko mu duce biherereyemo hadutsemo ingwe.
Mu mwaka ushize mu gihugu cy’ubuhinde habarurwaga ingwe ziri hagati y’ibihumbi 12 na 14. Gusa muri iyi minsi izi nyamaswa z’inkazi ngo zikaba zarushijeho kuba nyinshi cyane mu bice bituwemo n’abantu.
Mu mwaka wa 2014 Ingwe yishe umwana w’umuhungu w’imyaka 5 y’amavuko ubwo yari mu mbuga y’iwabo mu rugo rwagati mu gihugu cy’Ubuhinde.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



