Uburezi bw’u Rwanda ntiburagera ahashimishije: Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, yakiriye indahiro za Minisitiri mushya w’Uburezi aho yamwijeje ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’uburezi butari bwagera aho u Rwanda rwifuza.

Ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024 ni bwo Nsengimana Joseph yagizwe Minisitiri w’Uburezi, akaba abaye umuntu wa 17 uyoboye uru rwego kuva mu 1994. Ni umwanya yasimbuyeho Twagirayezu Gaspard wagizwe Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Isanzure.

Uyu Nsengimana warahiriye inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mbere yo gukorana na Mastercard, guhera muri 2018 Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga cya Intel Corporation.

Nyuma yo kurahira, Perezida Paul Kagame yavuze ko inshingano Minisitiri Nsengimana ahawe zitamureba wenyine; ahubwo ko azafatanya n’abandi mu nzego zitandukanye kugira ngo uburezi bukomeze gutera imbere butegura abantu babasha guhangana n’ibibazo ku isi.

Yagize ati “Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe ubusanzwe, ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko aho uburezi bugeze ari heza kandi ko ntagusubira inyuma, ariko bifuza ko bwatera imbere kurushaho kandi bigizwemo uruhare na buri wese.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *