20int-russia-security-hjtf-superJumbo_1755721528

Uburusiya bwaburiye ibihugu by’Uburayi

Uburusiya bwaburiye ibihugu by’Uburengerazuba ku ngingo yo gukumira iki gihugu mu biganiro by’amahoro ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine, buvuga ko ibyo ari “inzira igana ahantu hatariho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko nta cyagerwaho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano wa Ukraine hatarimo igihugu cy’Uburusiya.

Yagize ati: “Ntitwakwemera inama zishaka gukemura ikibazo cy’umutekano rusange tutagizemo uruhare. Ibyo ntibishobora gukora. Kuganira ku kibazo gikomeye cy’umutekano ku isi hatarimo Uburusiya ni ibintu bidashoboka, ni inzira igana ku busa.”

Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi ibiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, hamwe n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi muri White House. Nyuma yaho kandi Trump yari aherutse kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, muri Alaska.

Lavrov yavuze ko ibiganiro hagati ya Putin na Zelenskyy bikwiye gutegurwa neza cyane kugira ngo bitarushaho gutiza umurindi intambara.

Yongeye gushinja abayobozi b’i Burayi “kugira uruhare rudafite akamaro” mu gushaka guhindura imyumvire ya Trump ku kibazo cya Ukraine, avuga ko nta bitekerezo bifatika bamuhaye.

Ibi byose byabaye mu gihe NATO n’ibihugu 30 birimo ibya Burayi, Ubuyapani na Ositaraliya, byari mu nama ku wa Gatatu biganira ku byerekeye uburyo bwo guha Ukraine ubwirinzi.

Perezida Trump yatangaje ko adashobora kohereza ingabo za Amerika muri Ukraine, mu gihe Uburusiya bwo bwongeye gushimangira ko budashobora kwihanganira igaragara rya NATO muri icyo gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *